Umushinwa yateruye ibiro 80 akoresheje udusabo tw’intanga

Umugabo w’umushinwa yemeje abantu aterura umufuka w’amatafari afite ibiro 80. Icyatangaje abantu ariko si ibyo biro yateruye, ahubwo ni uburyo yabiteruye akoresheje udusabo tw’intanga (Testicules).

Uyu mugabo ukomoka mu ntara ya Henan mu bushinwa yatunguye imbaga y’abantu bari bamuhanze amaso muri rimwe mu marushanwa adasanzwe kuri iyi, isi kuko yateruye uwo mufuka ntibicire aho gusa ahubwo aranawuzunguza inshuro 320 ajyana inyuma akagarura imbere mu gihe cy’iminota 10.

Uyu mushinwa yatunguye benshi ateruza ibiro 80 udusabo tw'intanga.
Uyu mushinwa yatunguye benshi ateruza ibiro 80 udusabo tw’intanga.

Urubuga www.metro.co.uk dukesha iyi nkuru ruvuga ko ibiro 80 by’amatafari bingana na mudasobwa zigendanwa (laptop) 40.

Umwarimu watoje uwo mugabo yumvise ukuntu abantu bibaza impamvu umuntu akora ibintu nk’ibyo ngo bidafite akamaro, yabasubije ko uwo mwitozo ari mwiza cyane kuko ngo utuma umugabo agira ubuzima buzira umuze kandi akaramba.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyonjye ndumvabidashoboka ariko niba bishoboka nitangaza. Ubwose amabokoye aterurabingahe?

Ntaganda emmanul yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

UYUMUSHUINWA KOMBONA ARENZERAAAA

THEONESTE yanditse ku itariki ya: 5-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka