Gakenke: Hatowe komite nshya y’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF)

Mu karere ka Gakenke mu ntara y’amajyaruguru, batoye komite nshya ihagarariye abafatanyabikorwa b’akarere (JADF), yasimburaga iyari imaze imyaka ibiri iyobora ikaba yari icyuye igihe.

Dr. Valens Hafashimana niwe wongeye gutorerwa umwanya w’ubuyobozi, nyuma y’uko na komite yari isoje igihe ari we wari uyiyoboye mu matora yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 28/11/2014.

Komite nshya ya JADF irasaba abafatanyabikorwa ko ibyo biyemeje gukorera abaturage babikora babishira mubikorwa gahunda biyemeje.
Komite nshya ya JADF irasaba abafatanyabikorwa ko ibyo biyemeje gukorera abaturage babikora babishira mubikorwa gahunda biyemeje.

Iyi komite igizwe n’abantu umunani, batangaje ko biteguye gukora batajenjetse, kugira ngo akarere karusheho kujya imbere mu bikorwa by’iterambere. Bavuze ko bazaharanira kugera ku bitaragezweho no ku byo bahigiye kuzageraho.

Bamwe mu bafatanyabikorwa ba akarere ka Gakenke mu iterambere, bemeza ko kuba bitoreye komite nshya bizera ko hari byinshi izabagezaho ku buryo biteguye gusenyera umugozi umwe kugira ngo intego bihaye bazaziraseho.

Barifuza kutazagira ikibananira gukora mubyo biyemeje kuzageraho baharanira no gushira mubikorwa ibitaragezweho.
Barifuza kutazagira ikibananira gukora mubyo biyemeje kuzageraho baharanira no gushira mubikorwa ibitaragezweho.

Gaspard Karegwa, umwe mu bafatanyabikorwa w’akarere ka Gakenke wari uhagarariye ishyirahamwe ryitwa Umuseke rikorera mu murenge wa Nemba, avuga ko ntawabura gushimira komite icyuye igihe kuko yabashije guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu karere gusa ariko ngo bafite nibyo bifuza.

Amatora yakorewe mu mucyo.
Amatora yakorewe mu mucyo.

Ati “Icyo twifuza kuri komite nshya igiyeho nuko twayisabye kandi nayo yabyiyemeje gukaza umurengo igakangurira abafatanyabikorwa kwitabira ibikorwa byabo bakabakangurira no gutanga imisanzu cyane kuko nta ngengo y’imari n’ibikorwa byacu nitwabigeraho uko bigomba.”

Bernardette Nyiratebuka uhagarariye koperative COVAFCA ikora ibijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku mbuto, asobanura ko komite icyuye igihe ntako itagize kuko yagerageje gukora mu mpande zose gusa nawe akaba afite ibyo ayisaba.

Ati “ Iyi komite turayisaba gukomereza aho iyindi yarigejeje cyane cyane bagatanga umuyoboro kubafatanyabikorwa bakangurira buri ONG gukora ibikorwa byayo cyane ko mbere wenda n’imiryango itegamiye kuri leta zabaga zihari ariko zitazwi ikaba yarazegeranyije zikamenyana.”

Gusa ariko ngo ntanuwabura gushimira runo JADF mw’iterambere ry’akarere kuko bafasha cyane akarere mu mikorere yako ya buri munsi aho buri komisiyo igenda ifatanya n’umukozi w’akarere ubifite munshingano ze.

Umuyobozi wa komite nshya ya JADF Terimbere Gakenke arinawe wayoboraga icyuye igihe Dr. Valens Hafashimana, yemeza ko manda icyuye igihe haribitarabashije kugenda neza birimo gukurikirana buri mufatanyabikorwa naho akorera kubera ubushobozi buce bagize.

Ariko nawe afite ibyo yasabye abafatanyabikorwa kugirango bazegere kubyifuzwa kugerwaho.

Ati “Umufatanyabikorwa n’ubundi agamije gutezimbere umuturage, icyo twabasaba cyambere nuko ibyo biyemeje gukorera abaturage babikora babishira mubikorwa gahunda biyemeje gukora mu mwaka bakazikorera igihe zikarangirira igihe arinaryo terambere rusange ry’akarere.”

Komite nshya ya JADF terimbere Gakenke ikaba iyobowe na Dr. Valens Hafashimana wungirijwe na Oddete Uwitonze, umunyamabanga akaba Faustin Nzabarinda hamwe n’umubitsi wayo Godfrey Bazimaziki ukongeraho n’abajyanama bane aribo Justin Kalisa uhagarariye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge na Marie Yvonne Ingabire, Wellars Karangwa na Silvestre Habiyakare.

JADF terimbere Gakenke ikaba ifite abafatanyabikorwa 81 barimo imiryango Nyarwanda nvamahanga, imiryango nyarwanda hamwe n’amakoperative, amadini n’amabanki.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka