Abaturage baributswa gutunga agatoki ku gihe aho bakeka ruswa

Urwego rw’Umuvunyi rurasaba abaturage gukomeza kugaragaza ubufatanye narwo batunga agatoki aho bakeka icyaha cya ruswa, bakanatangira amakuru ku gihe aho baba babonye yagaragaye kugira ngo ikoneze icike mu Rwanda.

Ibi uru rwego rurabitangaza mu gihe mu cyumweru gitaha ruzatangira icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, kikazarangwamo ibikora bitandukanye, nk’uko Clement Musangabatware, umuvunyi wungirije yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 28/11/2014.

Yagize ati “Uruhare dusaba abaturage ni ukugira uruhare mu gutunga agatoki igihe babonye ibyaha bya ruswa cyangwa se ibifitanye isano nayo. No kurangwa n’indangagaciro z’ubunyangamugayo, bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyo byaha bya ruswa n’ibifitanye isano nayo bishobore gukurikiranwa.”

Urwego rw'Umuvunyi rwateguye iki cyumweru kuva mu 2007, rwemeza ko cyagiye gitanga umusaruro uko imyaka yagiye ishira.
Urwego rw’Umuvunyi rwateguye iki cyumweru kuva mu 2007, rwemeza ko cyagiye gitanga umusaruro uko imyaka yagiye ishira.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru igira iti “Kurwanya ruswa nk’ikingi yo kwihesha agaciro”, hakaba hateganyijwemo ibiganiro bitandukanye ku maradiyo n’imikino ya gicuti izaba isuzuma uruhare rw’ubushomeri mu gukurura ruswa.

N’ubwo uru rwego rutemeza ko ubushomeri ari bwo bukurura ruswa ku mwanya wa mbere, ariko ruvuga ko nayo yagiramo uruhare, bityo ikaba ari yo mpamvu bifuza ko abaturage babiganiraho bakabitangamo ibitekerezo.

Urwego rw’Umuvunyi kandi rwemeza ko kubura ubunyanamugayo ari byo bya mbere bituma umuntu ashobora kurya ruswa, kuko abenshi bagaragaye ko bayaka baba badakennye mu by’ukuri.

Ibyegeranyo biheruka harimo icyakozwe na Transperancy International na Global Corruption Report, u Rwanda rugaragara ku myanya ya mbere mu bihugu bitagaragaramo ruswa, ariko Urwego rw’Umuvunyi rugatangaza ko hakiri byinshi bikenewe gukorwa kugira no iranduke.

Mu gutegura iki cyumweru kizatangirizwa ku mugaragaro mu karere ka Bugesera, Urwego rw’Umuvunyi rwongera kwibutsa Abanyarwanda kuba ijisho rya mugenzi we no kudahishira iki cyaha kuko nta muntu uri hejuru y;anmategeko.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

DUKUNDA KUVUGA GUSA KANDI NTABIMENYETSO .
HARIHO UDUSANDUKA TWIBITEKEREZO HARIHO NIMERO ZITISHYURWA HABA IZA RNP N IZUMUVUNYI (199) WABUZE UWO UHA AMAKURU KOKO NIBA UYAFITE N IBIMENYETSO ?IBYO NI UGUTEBYA GUSA .
NTUNAVUGA IKIGO ICYO ARI CYO NUWABIKOZE NYAMARA ITEGEKO RIRENGERA ABATANGA AMAKURU .NIBA UKUNDA IGIHUGU CYAWE WAKAYATANZE BIGAKOSORWA NAHO KUVUGA GUSA NTACYO BIMAZE UDATANGA N INGERO .UBWO WARATSINZWE N UBUNDI ABASHAKA AKAZI TUZI NEZA KO ARI BENSHI CYANE UGERERANIJE NI IMYANYA UTSI NZWE WESE ATI RUSWA NYAMARA WAMUBAZA IBIMENYETSO BIKABURA .GUSEBANYA .COM.
NIBA UBIFITE BITANGE RWOSE NIHATAGIRA IGIKORWA UZIBUTSE KANDI NTAMAKURU ASUBIZWA INYUMA ARIKO NIBA ARI IBINYOMA UZABYIHORERE KUKO UVUZE IBINYOMA ABIHANIRWA

umwali yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

muravuga ngo twerekane ahatangwa ruswa, ikibazo ubibwire nde? iyo se ubivuze ukabona ntagihindutse wabibwira nde wundi. nimubwire ibyaje ngo gutanga akazi, ese kobasigaye ngo babanza kuvanamo abo badashaka mwijonjora ry’abapiganwa ibi si ruswa mbi? byarangira bati ikizami cya interview, ese ibibazo bibazwa ireme waryizeragute, ushobora kubazwa ibikunaniza kuko ibibazo atari bimwe undi bakamubaza ibyo bunvikanyeho agatsinda atakurusha, iyi si ruswa? Ese wasobanura ute ko mukigo haba ibizami byabantu kandi imyanya abo batanga ibizami bafite qualification nto kubo babaza? umunyeshuri asigaye ariwe ubaza mwarimuwe ngo atangire akazi? Ese ministeri y’abakozi isigaye iswinzwe iki? sinanditse igitekerezo cyose ndasaba abandi nabo kubyandikaho niba ibi babizi! Mbaye mbashimiye , ibi bisabwe ibimenyetso nabitanga.

rubanda yanditse ku itariki ya: 29-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka