Gicumbi: Ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho kwica umwana w’umuturanyi we

Nyirahabimana Claudine utuye mu mudugudu wa Nyagatoma mu kagari ka Nkoto mu murenge wa Rutare ari mu maboko ya polisi ikorera mu murenge wa Rwamiko akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana w’umuturanyi we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutare Karyango Elyse avuga ko ubu bwicanyi bwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 28/11/2014 ubwo nyina wa Nyakwigendera Harindimana Samuel ngo yabyutse atongana na Nyirahabimana Claudine.

Nyina wa Nyakwigendera yahise ahunga Nyirahabimana Claudine amaze kumuhunga undi ahita ajya kwihimura ku mwana we witwa Harindimana Samuel amukubita igiti mu musaya umwana ahita apfa.

Ubuyobozi bumaze kumenya ayo makuru bwahise bwihutira guta muri yombi Nyirahabimana Claudine wari umaze kwica Harindima Samuel.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukira bw’ ibitaro bikuru bya Byumba kugirango ukorerwe isuzuma rizifashishwa mu bucanza.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru, Superintendent Christophe Semuhungu, kuri terefone igendanwa yatanze ubutumwa ku banyarwanda bose muri rusange ko bari bakwiye kwirinda amakimbirane ashobora gukurura impfu zitunguranye.

Zimwe mu ngaruka avuga ni uko umuntu wishe undi bimugiraho ingaruka zo gufungwa ndetse bikagira ingaruka no ku muryango we.

Asaba abantu kutiherera ibibazo baba bafitanye ahubwo aho byagaragaye ko bafitanye amakimbirane bakitabaza ubuyobozi bukabafasha kubikemura. Asaba abantu kandi gutangira amakuru ku gihe baba ijisho ry’umuturanyi.

Nyirahabimana naramuka ahamwe nicyaha cyo kwica uyu mwana Harindimana Samuel azahanishwa ingingo y’141 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda ivuga ko umuntu wakoze icyaha cy’ubwicanyi ahanishwa gufaungwa burundu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka