Aba FDLR bajyanywe mu nkambi basabye abasigaye gushyira intwaro hasi

Abarwanyi 26 ba FDLR n’abagize imiryango yabo 19 bagejejwe mu nkambi i Kisangani ahagomba gutuzwamo abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi ku bushake basabye abasigaye mu mashyamba kurambika intwaro hasi.

Mbere yo kwinjira mu ndege yabavanye ku kibuga cy’indege i Goma taliki 27/11/2014, bamwe mu barwanyi ba FDLR batangaje ko bishimiye gushyira intwaro hasi bakareka ibikorwa byo kumena amaraso ahubwo hagashakwa ubundi buryo basubira mu gihugu cyabo.

Abarwanyi ba FDLR n'imiryango yabo mu ndege yabajyanye mu nkambi ya Kisangani.
Abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo mu ndege yabajyanye mu nkambi ya Kisangani.

Maj Furaha Amos ni umwe mu barwanyi bajyanywe Kisangani, avuga ko yishimiye uburyo Monusco yabakiriye mu gihe bari mu nkambi ya Kanyabayonga kugera Kanyarucinya none bakaba bajyanywe Kisangani.

Maj Furaha avuga ko bemeye kujya Kisangani kuko abayobozi babo bahafitiye ikizere kugira ngo hasashakwe uburyo basubizwa mu Rwanda hatabaye kumena amaraso, agahamagarira n’abandi barwanyi ba FDLR gushyira intwaro hasi bakwishyikiriza Monusco.

Maj Furaha Amos umurwanyi wa FDLR uhamagarira abandi gushyira intwaro hasi.
Maj Furaha Amos umurwanyi wa FDLR uhamagarira abandi gushyira intwaro hasi.

Taliki 26/11/2014 abarwanyi ba FDLR 28 nabo mu miryango yabo 62 nibwo bakuwe Kanyabayonga bajyanwa mu kigo gisanzwe cyakira abarwanyi bashyize intwaro hasi bagasubizwa mu buzima busanzwe kiri Goma.

Mu bantu 90 bari bagejejwe Kanyarucinya, 45 nibo burijwe indege ibajyana Kisangani naho abandi bakaba biteganyijwe ko bagenda kuri uyu wa gatanu. Abarwanyi ba FDLR bageze Kisangani bahasanze abandi 125 bavuye muri Kivu y’amajyepfo ahitwa Walungu aho bafatiye indege ku kibuga cy’indege cya Kavumu.

Abarwanyi bakurwa Kanyarucinya bagezwa ku kibuga cy'indege Goma.
Abarwanyi bakurwa Kanyarucinya bagezwa ku kibuga cy’indege Goma.

Bil Tchagbele umuyobozi wa Monusco Kisangani ushinzwe itumanaho avugana na Jeune Afrique yatangaje ko ku kibuga cya Bangoka bakiriye abarwanyi 217 basanze imodoka zigomba kubajyana mu nkambi bateguriwe zibategereje.

Muri Kivu y’amajyepfo ubuyobozi bwa Monusco buvuga ko abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo bari maze kwitabira igikorwa cyo gushyira intwaro hasi bagera kuri 308.

Abarwanyi binjira mu ndege ya Monusco Goma bagiye mu nkambi ya Kisangani.
Abarwanyi binjira mu ndege ya Monusco Goma bagiye mu nkambi ya Kisangani.

Nyuma yo kohereza abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi Kanyabayonga na Walungu ibindi bikorwa byo kujyana abandi bazashyira intwaro hasi bizaba nyuma y’igenzura rihuriweho na Leta ya Kongo, Monusco, FDLR riteganyijwe taliki 04/12/2014.

Umuyobozi wa Monusco, Martin Kobler, arahamagarira abandi barwanyi ba FDLR kwihutisha igikorwa cyo gushyira intwaro hasi, kuko abazaba batarazishyira hasi bashobora kuzamburwa hakoreshejwe ingufu za gisirikare nyuma ya taliki ya 2/1/2015 kuko ari cyo gihe ntarengwa bahawe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka