Kurihira abana amashuri; bimwe mu bigwi ingabo z’u Rwanda zisize i Darfour

Ingabo z’u Rwanda zivuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu ntara ya Darfour muri Sudan zirashimwa ibikorwa byiza zisizeyo birimo kurihira abana amashuri, guhuza impande zombi zishyamiranye n’ibikorwa by’umuganda byose byiyongera ku nshingano nyamukuru yazijyanye yo kirinda umutekano.

Ibi byose byatumaga izi ngabo ari abaturage ndetse n’inyeshyamba zirwana babiyumvamo ku buryo gutaha kwabo byari agahinda ku basigaye, nk’uko byatangajwe na Col. Sam Baguma, wari uyoboye icyiciro cya nyuma cy’izi ngabo zageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa kane tariki 27/11/2014.

Col. Baguma niwe wari uyoboye batayo eshatu zimaze umwaka bari muri Darfour.
Col. Baguma niwe wari uyoboye batayo eshatu zimaze umwaka bari muri Darfour.

Yagize ati “Twafashije ibigo by’amashuri twebwe ubwacu twikora ku mufuka duteranya dutangirira amafaranga y’ishuri abanyeshuri bagera ku 160 ndetse tubarihira amafaranga y’ibizamini. Twagerageje no gutanga amakaye n’ingwa kugira ngo babashe kwigisha abo bana babaga batandukanye”.

Ibyo ni bimwe mu bikorwa birimo n’umuganda rusange wa buri kwezi bongeraga ku nshingano zabo za buri munsi zo kurinda no kubungabunga amahoro mu ntara ya Darfour, ku buryo Abanyasudani bishimiye cyane icyo gikorwa bakajya bahora babandikira babashimira.

Iki nicyo cyiciro cya nyuma cyari gitegerejwe gutaha uyu mwaka.
Iki nicyo cyiciro cya nyuma cyari gitegerejwe gutaha uyu mwaka.

Ikindi cyabashimishije ni uko ngo begeraga abarwanyi nabo bakabaganiriza bakanamenya ibibazo byabo, ku buryo wasangaga ari uruhande rwa leta n’uruhande rw’abarwanyi nta kibazo babaga bafite, nk’uko Col. Baguma akomeza abivuga.

Iki nicyo kiciro cya nyuma cyari kigize batayo eshatu zari zimaze umwaka muri Darfour, kikaba cyaratangiye kuza gisimburana n’izindi batayo eshatu zari zigiye mu butumwa, muri gahunda yatangiye guhera tariki 6/11/2014.

Bakiriwe n'abasirikare bakuru ku rwego rw'igihugu.
Bakiriwe n’abasirikare bakuru ku rwego rw’igihugu.

Brig. Gen. Nzabamwita, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, yatangaje ko bishimiye kwakira aba basirikare, kuko ubutumwa bakoze bwari mu izina ry’igihugu kandi bakaba barahesheje ishema u Rwanda.

Aba basirikare batashye bahawe icyumweru cyo kuruhuka no gusabana n’imiryango yabo mbere y’uko basubira mu kazi, ariko banasabwa gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura.

Abasirikare bavuye Darfour basabwe gukomeza kwitara neza nk'uko byabaranze.
Abasirikare bavuye Darfour basabwe gukomeza kwitara neza nk’uko byabaranze.

Gahunda yo gusimburanya ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro izongera gusubukura mu kwezi kwa 2/2015, aho abasirikare bari muri Repubulika ya Centre Afrique bazaba batashye basimburwa n’abandi.

Bemerewe icyumweru kimwe cyo kuruhuka bagasubira mu kazi kabo.
Bemerewe icyumweru kimwe cyo kuruhuka bagasubira mu kazi kabo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ibikorwa by’ingabo z’u rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ni intagereranwa,byagakwiye kubera urugero ibindi bihugu bifite ingabo muri ubu butumwa kuko bishimangira amahoro kurusha ibikorwa bya gisirikare akenshi byibandwaho

kamuzinzi yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

Kubungabunga amahoro si uguhosha invururu gusa,bikwiye no guherekezwa n’ibikorwa nk’ibi kuko bituma amahoro ashimangirwa ku buryo burambye.

Bwimbakazi yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

ingabo zacu zitwara neza ku kazi kazo bigatuma bose bazikunda, turanazisaba ko zakomerezaho aho zigarutse hano iwacu kuko hari ibindi bizitegereje

asante yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

ikinyabupfura ingabo zacu zigaragaza hanze mu kazi kazo ki byo bituma zikundwa , turabashimira akazi bakoze tunabasba gukomeza gukunda igihugu kuko akazi karakomeje

baguma yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

ikinyabupfura ingabo zacu zigaragaza hanze mu kazi kazo ki byo bituma zikundwa , turabashimira akazi bakoze tunabasba gukomeza gukunda igihugu kuko akazi karakomeje

baguma yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

ikinyabupfura ingabo zacu zigaragaza hanze mu kazi kazo ki byo bituma zikundwa , turabashimira akazi bakoze tunabasba gukomeza gukunda igihugu kuko akazi karakomeje

baguma yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka