Ndayisenga yaje ku mwanya wa gatandatu muri Afurika mu basiganwa ku magare

Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI) yasohoye urutonde rw’uko abakinnyi bakurikirana ku mugabane wa Afurika, aho umunyarwanda Ndayisenga Valens aza ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gutwara Tour du Rwanda.

Uru rutonde ruyobowe na Debesay Mekseb, umunya Eritrea na we wari muri Tour du Rwanda aho yambikiwe umupira i Kigali nkurangije umwaka wa 2014 ari we wa mbere ku mugabane wa Afurika. Uyu akurikiwe n’umunya Marooc, Mouhssine LAHSAINI waje mu Rwanda ariko ntarangize isiganwa. Umunya Algeria Azzedine LAGAB aza ku mwanya wa gatatu.

Ndayisenga aza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu batarengeje imyaka 23 akaza ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rusange. Undi munyarwanda uza hafi ni Hadi Janvier uza ku mwanya wa 16 mu gihe Nsengimana Jean Bosco aza ku mwanya wa 21.

Ndayisenga yaje ku mwanya wa gatandatu muri Afurika nyuma yo gutwara Tour du Rwanda.
Ndayisenga yaje ku mwanya wa gatandatu muri Afurika nyuma yo gutwara Tour du Rwanda.

Abakinnyi nka Adrien Niyonshuti ukinira MTN Qhubeka yo muri Afurika y’epfo aza ku mwanya wa 209 aho afite amanota abiri yonyine muri uyu mwaka wa 2014.

Ikipe y’igihugu iyoboye izindi ni Marooc igakurikirwa na Eritrea mu gihe u Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu.

Dore abakinnyi 10 ba mbere muri Afurika:

1. Mekseb Debesay Eritrea
2. Mouhssine Lahsaini Morocco
3. Azzedine Lagab Algeria
4. Essaïd Abelouache Morocco
5. Salaheddine Mraouni Morocco
6. Valens Ndayisenga Rwanda
7. Louis Meintjes South Africa
8. Luis Leon Sanchez Gil Spain
9. Tarik Chaoufi Morocco
10. Abdelati Saadoune

Mekseb Debesay niwe mukinnyi wa mbere muri Afurika.
Mekseb Debesay niwe mukinnyi wa mbere muri Afurika.

Uko ibihugu bikurikirana:

1. Morocco
2. Eritrea
3. Algeria
4. South Africa
5. Rwanda
6. Burkina Faso
7. Cameroon
8. Tunisia
9. Namibia
10. Gabon

Salaheddine Mraouni niwe uyoboye abandi mu batarengeje imyaka 23.
Salaheddine Mraouni niwe uyoboye abandi mu batarengeje imyaka 23.

Jah d’Eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka