Kiruhura: Bahagurukiye kurandurana n’imizi ibibazo hagati y’abaturage

Mu Kagali ka Kiruhura gaherereye mu Murenge wa Kigali Akarere ka Nyarugenge, bahagurukiye kurandurana ku buryo bwihuse ibibazo bya hato na hato bikunze kuvuka hagati y’abaturage, bikunze kuba intandaro yo kugirirana nabi.

Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ugushyingu 2014, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Kiruhura Kayitare Hamada yari mu gikorwa cyo gukemura ikibazo abaturage bo muri ako Kagali bari bafitanye, kijyanye n’imbibi z’ubutaka batumvikanagaho.

Kayitare Hamada akemura ikibazo cy'abaturage muri Kiruhura.
Kayitare Hamada akemura ikibazo cy’abaturage muri Kiruhura.

Kubera imiterere y’imyubakire yo muri uyu murenge, usanga hamwe hari ubucucike bukabije, ndetse hari n’abubatse ku migunguzi. Ibi rero usanga akenshi abaturage bagirana ibibazo, aho usanga hari uwayoboye amazi ku bandi, abarengera imbibi za bagenzi babo bubaka ibikoni cyangwa ubwiherero, abashaka gusana mu buryo budafututse ntibite ku baturanyi bikaba byabasenyera n’ibindi , ugasanga biteje ibibazo byanatinda gukemurwa bikabyara urugomo.

Ibi byatumye mu Kagali bafata gahunda yo gukangurira abaturage kwirinda ibyo bibazo byose bikunze kugaragara hagati y’abo bitewe n’izo mpamvu, ndetse bakanabasaba ko aho bagiranye ibibazo bazajya bihutira kubikemura nk’abavandimwe, byananirana bakabigeza ku buyobozi, bukabafasha kubikemura bitarafata indi ntera yavamo gusagarirana no kugirirana nabi.

Abagize iyi miryango bari bafitanye ikibazo ariko byarangiye bumvikanye.
Abagize iyi miryango bari bafitanye ikibazo ariko byarangiye bumvikanye.

Kayitare Hamada yatangaje kandi ko kuva iyi gahunda batangira kuyishyira mu bikorwa ibijyanye no gushyamirana kw’abaturage byaragabanutse cyane, ubu mu Kagali abaturage bakaba babanye neza cyane , kuko n’ahabaye ibibazo bihutira kubikemura nk’abaturage ubwabo, byananirana bakiyambaza ubuyobozi bukabumvikanisha ubuzima bugakomeza ntawe uhutaje mugenzi we.

Nshimiyimana Hamzat nawe utuye muri aka Kagali ka Kiruhura, yatangaje ko koko amakimbirane muri aka Kagali agenda agabanuka kubera ubuyobozi bw’Akagali budahwema kubakangurira kuyirinda no kuyakemura byihuse mu gihe abaye, ndetse akaba anizera ko azanahashira burundu kuko bakomeje kwimakaza ibyo bapfana cyane kurusha icyo babapfa.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mu byukuri nishimiye ko akagali ka kiruhura nako karimo kugenda gatera imbere ,rwose mukomerezaho turabashyigikiye.

GAPUSI yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

Mu byukuri nishimiye ko akagali ka kigali nako karimo kugenda gatera imbere ,rwose mukomerezaho turabashyigikiye.

GAPUSI yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

NYABUGOGO OYEEEE,EJO INTEKO NSHINGAMATEGEKO UMUTWE WA ABADEPITE ABATOREWE MURI NYARUGENGE NABO BASHIMYE IBYIZA UMURENGEM WA KIGALI UMAZE KUGERAHO,

SISSI yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka