Sitting Volleyball: u Rwanda rwatsinze Misiri mu myiteguro ya Paralympique

Ikipe y’igihugu y’abagore y’umukino wa Sitting Volleyball yatsinze Misiri seti eshatu ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri petit stade Amahoro.

Muri uyu mukino wabaye kuwa gatatu tariki ya 26/11/2014, iseti ya mbere yarangiye u Rwanda ruyitsinze amanita 25 kuri 23 ya Misiri, iya kabiri ruyitsinda 25 kuri 18 na ho iya gatatu u Rwanda rutsinda amanita 25 kuri 11 ya Misiri.

Ikipe y'igihugu ya Sitting Volleyball yizeye guhagararira umugabane wa Afurika.
Ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball yizeye guhagararira umugabane wa Afurika.

Undi mukino hagati y’aya makipe yombi ukazakinwa kuri uyu wa gatandatu tariki 29/11/2014 bareba uko abakinnyi bakomeje kwitwara ku mikino mpuzamahanga.

Umuyobozi wa komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga (NPC Rwanda) Nzeyimana Céléstin, asaba abanyarwanda ko kuwa gatandatu bazaza kuri Petit Stade kureba uwo mukino utoroshye uzabahuza na Misiri.

Misiri n'u Rwanda byakinnye umukino wa gicuti ufasha u Rwanda kwitegura imikono yo gushaka itiki.
Misiri n’u Rwanda byakinnye umukino wa gicuti ufasha u Rwanda kwitegura imikono yo gushaka itiki.

Iyi mikino ya gicuti igamije gutegura ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball kugira ngo izabone itike yo kwitabira imikino Paralempike izabera i Rio muri Brazil aho umugabane w’Afurika uzaserukirwa n’ikipe imwe y’abagore.

Jah d’Eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka