Rutsiro: Bafunze isoko kubera urugomo rukorerwa aho riremera

Kuri uyu wa gatatu tariki 26/11/2014 Abaturage batunguwe no kuza kurema isoko nk’uko bisanzwe mu ga santere ka Gisiza mu murenge wa Musasa ho mu karere ka Rutsiro batungurwa no gusanga ryafunzwe.

Aka gasantere gasanzwe kaberaho iri soko kafunzwe kuva ku munsi wo kuwa kabiri ku bufatanye bw’akarere n’inzego z’umutekano kubera urugomo rumaze iminsi ruhabera aho umugabo witwa Callixte Ngendahimana utuye muri aka kagali ka Gisiza amaze hafi ukwezi atabaza avuga ko bamuterera amabuye ku nzu.

Ahaberaga isoko hari abashinzwe umutekano gusa.
Ahaberaga isoko hari abashinzwe umutekano gusa.

Babonye bikomeye bafunga aka gasantere ngo bakeka ko urwo rugomo rwaba ruterwa n’abantu bagenda muri iyo santere nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Nsanzimfura Jean Damascene yabitangaje.

Yagize ati “Twafunze santere ya Gisiza bitewe n’urugomo rumaze iminsi rukorerwa Umusaza witwa Callixte tugafunga iminsi ibiri kugirango turebe niba byahosha kuko twatekerezaga ko abamutera amabuye baba baturutse muri iyi santere”.

Abagenda mu gasantere ka Gisiza ngo nibo batera amabuye hejuru y'inzu ya Callixte.
Abagenda mu gasantere ka Gisiza ngo nibo batera amabuye hejuru y’inzu ya Callixte.

Ubwo Kigali Today yahageraga muri iki gitondo abaturage ntibahishe akababaro kabo bari bafite ku mutima ngo kuko bafunze iyo santere iberaho isoko batabimenyeshejwe.

Nzibonera Augustin yari aje kurema isoko aturutse i Rubavu yagize ati “mbabajwe n’umwanya nataye nzi ko nje kurema isoko nkasanga barifunze ubu ni igihombo kinini cyane kuri njye ni nk’aho umunsi umpfiriye ubusa”.

Baje batazi ko isoko ritaba birangira basubiyeyo.
Baje batazi ko isoko ritaba birangira basubiyeyo.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu cyokora yavuze ko kuva ku wa kane tariki ya 27/11/2014 iyi santere ya Gisiza izakomeza gukora nk’uko bisanzwe ariko abantu bagataha saa kumi n’imwe za nimugoroba kugeza igihe kitaramenyekana.

Iyi santere ikorerwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi ndetse n’iri soko rirema kabiri mu cyumweru: ku wa gatatu ndetse no kuwa gatandatu rikaba rirema abantu batandukanye baturutse mu mirenge itandukanye yo muri aka karere ka Rutsiro ndetse n’abava mu karere ka Rubavu.

Isoko ryimuriwe mu ga santere ko mu wundi murenge kitwa Mburamazi.
Isoko ryimuriwe mu ga santere ko mu wundi murenge kitwa Mburamazi.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka