Nyamasheke: Umwana w’imyaka ibiri yaguye mu mugezi ahita apfa

Umwana witwa Kwizera uri mu kigero cy’imyaka 2,5 kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2014 yaguye mu mugezi wa Kamiranzovu aho bakunda kwita ku Gisenyi mu murenge wa Kagano ahita apfa.

Uyu mwana yari kumwe na mukuru we ufite imyaka 4 bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ku mugezi, ahita agwamo bamukuramo yamaze gushyiramo umwuka.

Uyu mwana yari yasizwe n’ababyeyi be kwa se wabo, nyina yagiye mu masengesho, mu gihe papa we yari yagiye muri gahunda ze aho bita mu Bugarama mu karere ka Rusizi; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (wasigariyeho umuyobozi w’umurenge uri mu kiruhuko cy’akazi) Usengimana Jean Marie Vianney.

Abana muri urwo rugo bose bashatse kujya kureba aho bagenzi babo bahira ubwatsi bagana ku mugezi, nibwo ako kana kahise kagwamo mukuru wako ashaka kugakuramo bamubona atararohama na we.

Yagize ati “umwana yamaze kurohama turatabara tumukuramo ariko dusanga n’abandi bana ku mugezi, mukuru we ashaka kumukuramo bigaragara ko nawe iyo bitinda gato umugezi uba wamutwaye”.

Nyakwigendera yahise ajyanwa mu bitaro bya Kibogora ngo hakorwe isuzuma ku cyaba cyamuhitanye.

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere dufite imigezi myinshi ndetse gakora ku kiyaga cya kivu aho hakunze kugaraga imfu za hato na hato z’abarohamye.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka