Kayonza: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya barataka inzara

Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bagatuzwa mu Mudugudu wa Rugeyo ya Kabiri mu Murenge wa Mwili wo mu Karere ka Kayonza baravuga ko bafite inzara bagasaba inzego z’ubuyobozi kubagoboka.

Mu mwaka ushize ni bwo leta ya Tanzaniya yafashe icyemezo cyo kwirukana bamwe mu Banyarwanda babaga muri icyo gihugu ibashinja kukibamo mu buryo bunyuranye n’amategeko. Benshi mu birukanywe ntibemerewe kugira ikintu na kimwe batahana bamwe bakavuga ko ubwo imitungo ya bo yigabijwe na bamwe mu baturage ba Tanzaniya bituma bo bataha imbokoboko.

Abo Banyarwanda bavuga ko bamaze kwirukanwa muri Tanzaniya bagarutse mu Rwanda kandi bakirwa neza kuko bahabwaga ibyo kurya birimo ifu y’ibigori [kawunga] n’ibishyimbo, ariko kuri ubu ngo ntiborohewe n’ubuzima barimo kuko bashonje nyuma y’amezi agera kuri atanu ashize badahabwa imfashanyo y’ibyo kurya.

Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya baratabaza kuko bashonje.
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya baratabaza kuko bashonje.

Uwitwa Karinganire Joseph agira ati “Baratwakiriye twarashimye uretse ko ubu noneho ubuzima turimo atari bwiza dufite ikibazo cyo gusonza nta byo kurya dufite rwose. Rimwe usanga hari abahitamo kugurisha ibyabo, amashitingi babahaye, amasuka, amajerekani kugira ngo babone ibyo kurya”.

Ibi Karinganire abihurizaho na benshi muri bagenzi be batujwe mu mudugudu wa Rugeyo ya kabiri.

“Baduhaga kawunga n’ibishyimbo ariko tumeze nabi rwose, hari n’igihe abantu babwirirwa bakanaburara,” uku ni ko umubyeyi w’abana batanu wavuganye na Kigali today abisobanura.

Aba Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bavuga ko bagerageza gushaka icyo bakora kugira ngo babone icyo kurya, ariko na bwo ngo ntibiba byoroshye kubona akazi kuko hari igihe umuntu yirirwa agenda ashaka uwo akorera akamubura agataha amaramasa.

“Akazi ku kabona ni nka tombora. Kukabona ni ukujya mu bishanga rimwe na rimwe wajyayo ukakabura ugataha, ubundi wagira amahirwe ukabona ugukoresha akaguha nk’ibyo bijumba ni uko tubayeho,” uku ni ko umwe mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya abisobanura.

Uwibambe arasaba abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya guhaguruka bagakora bakiteza imbere nk'abandi banyarwanda.
Uwibambe arasaba abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya guhaguruka bagakora bakiteza imbere nk’abandi banyarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolée, avuga ko minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi yari yatanze ubufasha bw’ibyo kurya mu gihe cy’amezi atandatu kuri abo Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, ku buryo ngo iyo bagira umuhate wo gukora ayo mezi yari kurangira bageze ku rwego rwo kwibeshaho.

Gusa yongeraho ko ngo hari gukorwa ubukangurambaga mu bandi baturage kugira ngo ababashije kweza babatere inkunga y’ibyo kurya.

Agira ati “Minisiteri yadufashije kugira ngo babone ibyo kurya by’amezi atandatu, na bo iyo baba ari abantu bari gukora uyu munsi bari kuba bigejeje ku bushobozi bwo kwitunga. Bahawe ubutaka bungana na hegitari esheshatu mu gishanga turabashishikariza gukura amaboko mu mifuka bakibeshaho nk’abandi. Gusa ubukangurambaga buri gukorwa mu tugari kugira ngo bagenzi babo bejeje babatere inkunga y’ibyo kurya”.

Uyu muyobozi avuga ko hari byinshi byakozwe kugira ngo abo Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bafashwe mu buryo butandukanye kuko benshi muri bo bamaze kubakirwa amazu yo guturamo, akabasaba guhaguruka bagakora kugira ngo biteze imbere kimwe n’abandi Banyarwanda muri rusange.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka