Gabiro: Abasirikare 75 bo mu karere barangije amahugurwa

Abasirikare 75 baturuka mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba bashinzwe kuyobora abandi basirikare batoya kuri uyu wa 26/11/2014 basoje amahugurwa bakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro giherereye mu karere ka Gatsibo.

Bamwe mu basirikare barangije aya mahugurwa mu bya gisirikare, bishimiye ko bungutse ubumenyi bushya buzabafasha kurushaho gukorera ibihugu byabo mu rwego rwo kubungabunga amahoro, bakaba banaboneyeho umwanya wo gusimira igisirikare cy’u Rwanda RDF cyabahaye aya mahugurwa.

Abasirikare barangije amahugurwa ku karasisi biyereka abitabiriye uyu muhango.
Abasirikare barangije amahugurwa ku karasisi biyereka abitabiriye uyu muhango.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Br. Gen. Joseph Nzabamwita, aganira n’itangazamakuru yavuze ko mu gihe aba basirikare bamara hano ari igihe cyo kubaka ubuvandimwe, ubucuti ndetse n’ubufatanye hagati y’ibihugu bigize Afurika y’iburasirazuba.

Yagize ati: “Iki ni igikorwa gikomeye cyane kuko aya mahugurwa azafasha mu kurusaho guha ingufu ibihugu byo mu karere ka Afrika y’iburasirazuba mu bya gisirikare, kubera ko ubu bufatanye nabwo buri muri imwe mu nkingi ibi bihugu byiyemeje mu bufatanye mu bya gisikare mu rwego rwo kubungabunga amahoro yabatuye aka karere muri rusange”.

Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Nzabamwita Joseph, aganira n'itangazamakuru.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Nzabamwita Joseph, aganira n’itangazamakuru.

Br. Gen. Joseph Nzabamwita yanavuze kandi ko aba basirikare mu bumenyi bavanye muri aya mahugurwa buzanabafasha kurushaho gusigasira ubusugire bw’ibihugu byabo, barushaho nabo guha ubumenyi abo bashinzwe kuyobora kuko aribo bahorana cyane n’abasirikare bakiri bato.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Gen. Major Frank Kamanzi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabanje gushimira aba basirikare barangije amahugurwa ku bwo ubwitange bagaragaje hamwe n’ubushake mu kuza gukurikira aya masomo.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abasirikare bakuru b’Igihugu batandukanye, uhagarariye igihugu cy’u Burundi mu Rwanda ndetse n’abahagarariye igisirikare cya Uganda na Tanzaniya.

Abasirikare barangije amahugurwa bafata ifoto y'urwibutso hamwe n'abasirikare bakuru.
Abasirikare barangije amahugurwa bafata ifoto y’urwibutso hamwe n’abasirikare bakuru.

Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abasirikare bose hamwe bagera kuri 75 barimo abaturuka mu gihugu cya Tanzaniya 5, Uganda 2, Burundi 4 hakaniyongeraho 2 baturutse mu gihugu cya Soudan y’amajyepfo kitabiriye aya mahugurwa ku nshuro yacyo ya mbere.

Aya mahugurwa amara amezi atatu, iki kikaba ari ikiciro cya kabiri kuva aho iki kigo cya Gabiro gitangiriye kuyatanga mu mwaka ushize wa 2013.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko abanyafurika igihe kirageze ngo dufate umutekano wacu mu biganza byacu twiyubakire igihugu

shema yanditse ku itariki ya: 27-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka