Hategerejwe ko FDLR iva Kanyabayonga ikerekeza Kisangani kuri uyu wa gatatu

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26/11/2014, biteganyijwe abarwanyi ba FDLR bari Kanyabayonga bajya Kisangani baciye ku kibuga cy’indege cya Goma.

Ni nyuma y’uko tariki ya 15/11/2014 abayobozi ba Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC), FDLR, MONUSCO na SADEC basuye inkambi yateguriwe kuzakira abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi, inkambi yubatswe Kisangani ikitirirwa Gen.Maj Bauma.

Nk’uko umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare mu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO), Gen Abdallah Wafi yabitangarije Radiyo Kivu1 tariki ya 25/11/2014, yemeje ko ntagihindutse abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo bari Kanyabayonga bazaca ku kibuga cy’indege cya Goma hanyuma tariki ya 27/11/2014 bakaba bageze Kisangani.

Umuvugizi wa FDLR, Fils Bazeye aherutse gutangaza ko abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo 1200 bavuye Kanyabayonga muri Kivu y’amajyaruguru na Walungu muri Kivu y’amajyepfo biteguye kujya mu nkambi ya Kisangani kuko basanze nta kibazo ibateye nyuma yo kuyisura.

Abarwanyi ba FDLR batangiye gushyira intwaro hasi taliki ya 31/5/2014 bavuga ko n’abandi mu minsi ikurikiraho bazashyira intwaro hasi ariko ntibyahita bikorwa, FDLR ikaba yaravugaga ko byatindijwe no gukusanya abarwanyi n’imiryango yabo bagiye bari mu bice bitandukanye.

Biteganijwe ko abarwanyi ba FDRL berekeza i Kisangani mu nkambi bateganirijwe nyuma yo gushyira intwaro hasi.
Biteganijwe ko abarwanyi ba FDRL berekeza i Kisangani mu nkambi bateganirijwe nyuma yo gushyira intwaro hasi.

Abayobozi bahuriye mu muryango wa ICGLR bahaye igihe ntarengwa cy’amezi atandatu umutwe wa FDLR kugira ngo ube washyize intwaro hasi bitabaye ibyo ukaraswaho.

N’ubwo abarwanyi ba FDLR bari bavuze ko batazajya Kisangani ahari inkambi bateguriwe u Rwanda rutabanje kwemera ko bagirana imishyikirano, igitutu bashyizweho n’umuryango mpuzamahanga cyatumye bemera kujya Kisangani bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2014 kuko byari biteganyijwe ko nyuma ya tariki ya 2/1/2015 hashobora gutangira ibikorwa bya gisirikare mu kwambura FDLR intwaro.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko abarwanyi ba FDLR babarirwa mu 1500, ariko umuvugizi wa FDLR avuga ko abazajyanwa Kisangani ari 1200 bari kumwe n’imiryango yabo, hakaba hibazwa abandi barwanyi aho bari kuko mu kiganiro Guverineri w’intara y’amajyaruguru aheruka guha abanyamakuru tariki ya 12/11/2014 yatangaje ko abarwanyi bamaze gushyira intwaro hasi babarirwa mu Magana.

Abarwanyi ba FDLR bari Walungu na Kanyabayonga bashyize intwaro hasi bashyizwe mu nkambi bateguriwe haba hasigaye irindi hurizo ry’abarwanyi ba FDLR babarizwa mu ngabo za RDC nk’uko byagiye bigaragara ko hari abarimo ndetse bamwe bakaba bari ku mukapa w’u Rwanda na RDC, dore ko mu mirwano ya Kanyesheja 1 yaguyemo uwitwa Hategekimana Boysiro uvuka ku rutare rwa Ndaba mu karere ka Karongi yari mu ngabo za FARDC kandi ari umurwanyi wa FDLR.

Haribazwa kandi ku barwanyi ba FDLR bamaze kugirwa abaturage ba Kongo ndetse bakazanwa hafi y’umupaka w’u Rwanda mu duce twa Rutshuru, Nyiragongo na Karengera, ubu bakora ibikorwa by’ubucuruzi n’ubuhinzi nyamara bafite imikorere ya gisirikare.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka