Diyoseze Gatolika ya Gikongoro yabonye umushumba mushya
Padiri Hakizimana Celestin yagizwe umwepiskopi wa Diyoseze ya Gikongoro kuri uyu wa 26/11/2014, diyosezi yari imaze imyaka ibiri n’amezi umunani nta mushumba ifite.
Mbere yo guhabwa uyu mwanya na Papa Francis, Padiri Hakizimana yari umunyamabanga mukuru w’inama y’Abepisikopi mu Rwanda.
Musenyeri Hakizimana asimbuye kuri uyu mwanya Musenyeri Misago Augustin witabye Imana tariki 12/03/2012 mu biro bye ubwo yari ku kazi aho muri diyoseze ya Gikongoro.
Padiri Hazikimana Célestin ubu uhise uba Musenyeri yavukiye muri paruwasi ya Sainte Famille mu mujyi wa Kigali kuwa 14/8/1963, yiga amashuri yisumbuye mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Vincent mu karere ka Rulindo, arangiriza mu isemirani nto ya Ndera.
Muri 1985 yatangiye iseminari nkuru ya Rutongo yitegura kuba umupadiri, aza kuyirangiza aba padiri kuwa 21/7/1991. Nyuma yaho yakoze imirimo inyuranye muri kiliziya Gatulika kugera mu 2003 ubwo yajyaga kwiga ibyitwa “Dogmatique/Dogmatic” muri kaminuza ya Naples mu Butaliyani akahavana impamyabumenyi y’ikirenga bita PhD cyangwa doctorat mu ndimi z’amahanga mu 2010.
Kuva icyo gihe kugeza ubu yari umunyamabanga mukuru w’inama nkuru y’Abepiskopi Gatulika mu Rwanda.
Uwari Padiri Hazikimana Célestin yibukwa cyane n’imbaga y’abari bahungiye muri Centre Saint Paul hafi ya kiliziya ya Sainte Famille mu gihe mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ngo ubwo Interahamwe zajyaga kwica abari bahahungiye, Mgr Hakizimana wari padiri icyo gihe yashiritse ubwoba avugana nazo, azicyaha azibwira ko abari bahahungiye bari abere badafite icyaha, azumvisha gusubira inyuma no kutagira uwo zigirira nabi mu bari bahahungiye.
Bivugwa ko ubwo hari hahungiye abagera ku 2000, uyu musenyeri akabafasha kubaho mu bushobozi bucye bwabonekaga icyo gihe bakaza kuharokocyera.
Ahishakiye Jean d’Amour na Niyitanga Jean Pierre
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
yu mushumba tumwitezeho kuzamura ukwemera kw’abakiristu batuye aka karere maze tugakomeza nza inzira ijya mu ijuru - See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article20705&debut_articles_rubrique2=6056#sthash.dUfKmbJ9.dpuf
Imana yo yamwitoreye n’imuhe ubwenge n’ubushishozi nyo kuyoborana imbaga imuragije!!!!
All the best in ur new position
ndishimye, Imana ishimwe. ndi intama ya Yezu Kristu ivuka muri Diocese ya Gikongoro. Turabasabira, Imana ibahundagazeho ingabire mukwiye muri uyu murima wa Nyagasani.
uyu mushumba tumwitezeho kuzamura ukwemera kw’abakiristu batuye aka karere maze tugakomeza nza inzira ijya mu ijuru