Kurangiza imanza ni ikibazo mu mitangire ya serivisi zakwa mu nzego z’ibanze

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) buragaragaza ko ikibazo cyo kurangiza imanza cyagaragaye nk’igituma abaturage bavuga ko bahabwa serivisi zitanoze.

Ibi byatangajwe kuwa kabiri tariki ya 25/11/2014 ubwo ubu bushakashatsi bwamurikwaga mu Karere ka Kamonyi.

Umuyobozi wungirije wa RGB, Félicien Usengumukiza avuga ko mu turere dutanu ubu bushakashatsi bwakorewemo aritwo basanze hari ibibazo bitandukanye mu gutanga serivisi ariko icyagaragaye mu turere twose bwakorewemo ni icyo kurangiza imanza.

Aragira ati « usanga abaturage binubira gukerererwa kurangiza imanza kandi twabisanze mu turere twose twakoreyemo. Turifuza y’uko inzego zose bireba babigiramo uruhare kigafatirwa ingamba, kuko duhamya y’uko iyo umuturage yatinze guhabwa ubutabera, atakwishimira serivisi ahabwa ».

Kurangiza imanza biracyari ikibazo mu nzego z'ibanze.
Kurangiza imanza biracyari ikibazo mu nzego z’ibanze.

Nyuma yo kumurikirwa ibyavuye muri ubu bushakashatsi, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari bigize Akarere ka Kamonyi bagaragaje ko bagira inshingano nyinshi babangikanya n’akazi ko kurangiza imanza, aho bavuga ko bakoze impuzandengo y’imanza barangiza mu kwezi bageza ku manza 10.

Hagaragajwe n’impungenge z’uko kuba bikorwa n’abayobozi bashinzwe kurebera imibereho myiza y’abaturage hashobora kuzamo amarangamutima ashingiye ku gutinya ibibazo bishobora kuvuka nyuma yo kurangiza urubanza.

Aha batanze urugero rwo kurangiza urubanza usohora umuryango mu nzu utuyemo kandi nyuma umuyobozi akaba ariwe uzahangayikishwa no kumushakira aho aba.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques atangaza ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo bishoboka kwifashishwa umwanditsi w’irangamimerere (notaire) ugiye gushyirwa ku rwego rw’umurenge kuko we yabikorana ubunyamwuga kandi ntaho ahurira n’ibibazo by’abaturage.

Usengimana (hagati) avuga ko ikibazo cyo kutarangiza imanza ku gihe cyagaragaye mu turere twose twakorewemo ubushakashatsi.
Usengimana (hagati) avuga ko ikibazo cyo kutarangiza imanza ku gihe cyagaragaye mu turere twose twakorewemo ubushakashatsi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati y’ukwezi kwa Gicurasi n’ukwa Kanama uyu mwaka wa 2014, bwakorewe mu turere dutanu aritwo Gasabo, Gicumbi, Kamonyi, Nyagatare na Rusizi aho hagiye hafatwa akarere kamwe muri buri Ntara n’umujyi wa Kigali.

Mu gukora ubu bushakashatsi, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere cyagendeye ku bipimo byerekeranye no kwakira abagana ubuyobozi birimo kumenya niba umuturage azi ibisabwa mbere yo kubona serivisi, ibikoresho nkenerwa mu gutanga serivisi, ubunyamwuga mu gutanga serivisi n’imicungire y’imitangire ya serivisi.

Uretse iki kibazo cyo kurangiza imanza, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ahenshi bageze, abaturage baba badafite amakuru ahagije kuri serivisi basaba ; bigatuma basiragira ku buyobozi.

By’umwihariko mu karere ka Kamonyi ngo abaturage bababwiye ko hari abayobozi baka umuti w’ikaramu mbere yo gutanga serivisi ndetse n’abasaba ibyangombwa bidafitanye isano na serivisi yakwa.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka