Karekezi yabonye "Licence A" mu butoza ahita ahagarika gukina ruhago

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Olivier Karekezi yaraye abonye impamyabumenyi mu butoza yo ku rwego rwa mbere “Licence A” muri UEFA nyuma yo kumara umwaka abyigira.

Karekezi yari amaze umwaka ari mu gihugu cya Sweden aho yakiniraga ikipe yaho Trelleborgs FF ibarizwa mu kiciro cya 3 mu gice bita Sodra, bivuga ko gikinira mu majyepfo y’iki gihugu, ikipe yakiniraga anabifatanya n’amasomo y’ubutoza.

Olivier Karekezi yerekana impamyabumenyi y'ubutoza yabonye.
Olivier Karekezi yerekana impamyabumenyi y’ubutoza yabonye.

Karekezi wasezeye mu ikipe y’igihugu Amavubi mu kwa munani kwa 2013, yatangarije Kigali Today ko amasomo yo kwiga iby’ubutoza yayarangije kandi ko kuba yarakinnye igihe nk’umunyamwuga biri mu byamufashije guhita abona Licence A.

Ati “Natangiye mu kwa mbere ndiga nkora ibizami n’amahugurwa. Ikipe yanjye ya Trelleborgs FF twari twasinyanye amasezerano ni yo yamfashije kwishyura amasomo none mbonye impamyabumenyi. Iyo wabaye umukinnyi w’umunyamwuga ugakina imikino irenze 45, uba wemerewe gukorera iyo mpamyabumenyi (Licence A). Twatangiye turi 37 none 34 ni bo bayibonye”.

Olivier Karekezi n'umugore we bishimira impamyabumenyi mu butoza Karekezi yabonye.
Olivier Karekezi n’umugore we bishimira impamyabumenyi mu butoza Karekezi yabonye.

Aya mahugurwa yateguwe n’umuryango w’umupira w’amaguru uhuza Sweden, Danmark na Norway, aho Karekezi yari yayabonye abicishije mu ishyirahamwe rya ruhago rya Sweden, bakaba barahuguwe n’inzobere zaturutse mu bihugu bya Sweden, Ubudage n’Ubuholandi.

Karekezi yakomeje kubwira Kigali Today ko agiye guhita abyaza umusaruro ibyo amaze umwaka yigira.

Karekezi yakiniraga ikipe ya Trelleborg FF yo muri Sweden abifatanyije no kwigira ubutoza.
Karekezi yakiniraga ikipe ya Trelleborg FF yo muri Sweden abifatanyije no kwigira ubutoza.

“Narangije gukina umupira kuko umwaka umwe nari nasinye muri Trelleborgs. Nta yindi kipe nkeneye (yo gukinamo) ahubwo icy’ingenzi ni ugutoza no gukomeza andi mahugurwa gusa nize byinshi binyemerera gufata ikipe nkayitoza. Nzaza mu Rwanda ndebe ko hari ikipe natoza n’ubwo bitazambuza gukora akandi kazi. Gusa nzaza mu Rwanda”.

Karekezi abimburiye abanyarwanda kubona impamyabumenyi yo kuri uru rwego. Karekezi yaciye mu makipe atandukanye, arimo APR FC, Helsingborg, Hamarkameratene yo muri Norvege, Ostels yo muri Sweden ndetse na Bizertin.

Karekezi yakiniye ikipe y'igihugu igihe kirekire.
Karekezi yakiniye ikipe y’igihugu igihe kirekire.

Karekezi yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu mu kwa kane mu mwaka w’2000 ubwo u Rwanda rwanganyaga na Côte d’Ivoire ibitego 2-2 mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2002, atsinda igitego cye cya mbere mu mavubi ubwo yatsindaga ibitego bitatu mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Somalia 3-0 muri CECAFA ya 2001, mu gihe umukino wanyuma wabaye uwo u Rwanda rwatsinzwemo na Algeria igitego 1-0 mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, umukino wabereye kuri Stade Amahoro.

Jah d’Eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka