Abandi banyarwanda 80 batashye mu rwababyaye

Abanyarwanda 80 barimo abagabo 4, abagore 25 n’abana 51 bose baturutse muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo tariki 25/11/2014 bakiriwe mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare iherereye mu karere ka Rusizi.

Umusaza witwa Fayira Thelesphore avuga ko bitoroshye kugirango umugabo ave mu nzara za FDLR kuko uwo mutwe ubizeza ko ngo igihe gisigaye ari gito kugirango bave mu mashyamba aho babizeza ko abazihangana ngo bazabona ingororano mu gihe abarambiwe bakabasiga mu mashyamba ngo ari ntaho bazabakirira.

Ibyo ahanini ngo bica abaturage intege bagatinya gutahuka icyakora uyu musanza we avuga ko abo bica intere ari injiji kuko iyo babivuga biba bigaragara ko ari ibinyoma bisa ari na yo mpamvu avuga ko yahisemo kwitahira.

Abayobora FDLR kandi ngo banabwira abo bashuka ko abahitamo gutaha mu Rwanda baba ari abagambanyi, bityo ngo nibaza nta mugambanyi wese bazihanganira, ibyo bituma abagabo bamwe babyumvise ngo bashya ubwoba bigatuma batinda gufata icyemezo cyo kwitahira mu rwababyaye.

Aba batahutse bagabo bavuga ko bo bashize ubwoba bahitamo gufata inzira ibacyura iwabo mu Rwanda kuko imiryango yabo yatashye mbere yababwiraga ko mu Rwanda bimeze neza, amahoro atemba.

Aba Banyarwanda batahutse tariki 25/11/2014 bishimiye ko bageze mu gihugu cyabo.
Aba Banyarwanda batahutse tariki 25/11/2014 bishimiye ko bageze mu gihugu cyabo.

Abatahutse mbere babagezagaho amakuru ko nta vangura rikigaragara mu mashuri kuko abana mu mashuiri biga kandi bagatsinda neza ibizamini nta we urenganye nko mu gihe cya kera aho gutsinda byari kuba uri umwana w’umuyobozi runaka.

Ubundi butumwa bahabwaga n’abari mu Rwanda ni uko uwihangiye umurimo awukora nta nkomyi, bituma bahitamo gufata imiryango yabo barayicyura n’abandi bagore n’abana bashaka gutaha baraza none ngo bishimiye ko barukandagiyemo, ubu bari iwabo mu rwababyaye.

Mukantagara Mariya ni umwe mu bagore batahutse we avuga ko kuba mu mashyamba ari urupfu mu zindi kuko ngo bahora bahura n’intambara abana bakiri bato bagafatwa ku ngufu imbere y’ababyeyi babo bikiyongeraho ibibazo by’inzara bahura nayo n’ibindi byinshi.

Kuba bageze mu Rwanda barumva bamerewe neza kuko ngo bizera ko bakize izo ngorane zose bahuraga nazo bityo ubuzima bukaba bugiye guhinduka.

Mariya Tumayine umwe mu bagore biyambuye iyo ngoyi ya FDLR bagataha, yatangaje ko kubona bageze mu gihugu cyabo cy’amahoro n’umutekano babishima Imana cyane bakaba bifuza ko na bagenzi babo basize mu mashyamba ya Kongo bakora uko bashoboye kose bakivana muri ayo menyo ya rubamba.

Arabashishikari za kugaruka iwabo bakareka kuguma kwiruka inyuma y’ibyo bizezwa batazapfa babonye, nyamara babona bageze iwabo, kuko n’ubundi badateze kuba abayobozi kuko abenshi muri bo batize, nyamara bakumva ko n’utarize mu Rwanda ubu bamugoragoza akabona icyo akora agatunga umuryango we kandi neza.

Aba batashye kandi bavuga ko n’abasigayeyo babonye ubaha amakuru y’uko u Rwanda rwifashe bataha kuko nta we utarambiwe kuguma guheza abana mu bujiji no mu mbeho y’ishyamba idashira kandi iwabo barara mu nzu z’amabati, buri mwana wese akaba afite amahirwe angana n’ay’undi yo kwiga no kubona akazi kamuhesheje agaciro.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ingororano zihe abo bicanyi baba baeshya abana bangana kuriya koko?? ingororano bakwiye ko ari ukwiga bakaba mu mazu aho kuba mu mashyamba kandi ibyo bikaba ari uburenganzira bwabo atari inguzanyo cyangwa impano.

Bihogo yanditse ku itariki ya: 26-11-2014  →  Musubize

bakoze kwukura mu nzara za bariya bicanyi maze bagataha mu Rwanda, ngira ngo ibyo bababeshyaga ko nta mutekano uhari bawiboneye bityo hakaba hagiye kuza abandi benshi

nyagatare yanditse ku itariki ya: 26-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka