Bugesera: Umugabo arahakana abana yabyaye abaturanyi bakamushinja ko ari abe

Umugabo witwa Mukunzi Adrien wo mu Karere ka Bugesera arihakana abana be yibyariye mu gihe abaturanyi be n’abandi bamuzi ndetse n’umugore bababyaranye bemeza ko ari abe.

Mukunzi Adrien n’Umuhoza Esperance babyaranye abana bane, aho umukuru afite imyaka 15 n’aho umuto akaba afite imyaka itandatu. Muri iyo myaka yose babana ntibigeze basezerana imbere y’amategeko.

Mu mwaka ushize nibwo batangiye kuburana aho umugore yatanze ikirego asaba ko abana bakwandikwa kuri se, maze urukiko ruza kwemeza ko abana ari aba Mukunzi Adrien n’ubwo we mu mvugo ze hari aho avuga ko Umuhoza atigeze aba umugore we ko n’abana yabemejwe n’urukiko.

Ariko bamwe mu bazi uyu muryango batungurwa n’uburyo yihakana abana be yibyariye nk’uko bivugwa n’umwe mubaturanyi be, Kirumugabo Jean Nepomuscène.

Agira ati “njye uyu mugabo ndamuzi niwe wabyaye aba bana, abyara umwana wa mbere ninjye wavuze ijambo ubwo twajyaga guhemba uwo muryango kubera umwana bibarutse”.

Umwanzuro w’urubanza rwasomwe mu kwezi kwa mbere mu mwaka ushize wa 2013 urukiko rwategetse ko abana bafite uburenganzira bwo kwandikwa kuri se no kugenerwa ibibatunga ndetse akanafasha nyina no kubitaho ku bindi, nk’uko bivugwa n’uwo babyaranye abo bana Umuhoza Esperance.

Ati “iryo rangizarubanza ryasohotse ku itariki ya 3/1/2013 maze tunaritezaho kashi mpuruza, ntiyigeze arishyira mu bikorwa ahubwo yahise ajya gusezerana n’undi mugore mu Murenge wa Shyara mu Karere ka Bugesera aho batamuzi nanjye nkaba ntarigeze mbimenya”.

Umuhoza n’abana be bane babaga mu nzu iri mu Kagari ka Kayumba mu Murenge wa Nyamata, inzu avuga ko yayubakanye n’uwari umugabo we Mukunzi Adrien.

Icyakora uyu mukunzi yaje kwibaruzaho iyi nzu aho asezeraniye n’undi mugore ivangamutungo risesuye bituma iyo nzu ayigiraho uburenganzira bungana n’ubw’uwo mugore basezeranye nabwo mu mwaka ushize.

Umuhoza yasabwe kuyisohokamo ariko kandi umugabo nawe asabwa kwita kubana. Umuhoza ati “ kuri 24/11/2014 natunguwe no guhamagarwa na polisi bambwira ko abana banjye baramukiye kuri polisi”.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize Umuhoza yarafashwe arafungwa akurikiranyweho kwigomeka ku byemezo by’urukiko, aho yanze gusohoka mu nzu avuga ko yafatanyije na se w’abo bana kuyubaka nyamara urukiko rukaba rwarategetse ko ayisohokamo, ko inzu ari iya Mukunzi.

Uyu mugore yaregereye inzu itanga ubufasha mu mategeko (MAJ) nayo imugira inama yo kuyisohokamo yubahiriza ibyemezo by’inkiko ubundi akazakurikirana uwo avuga ko yari umugabo we nyuma ariko aranga.

Mukunzi nawe yaje gufatwa ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu Bugesera akurikiranyweho kutubahiriza ibyemezo by’urukiko kuko kuva mu mwaka ushize yategetswe gutanga indezo y’abana ariko ngo ntiyabyubahiriza.

Imiryango y’abashakanye irashishikarizwa gusezerana kugira ngo hirindwe ibibazo nk’ibyo by’amakimbirane ashingiye ku mutungo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka