Kohereza abana bato kwiga mu bihugu duturanye ni ukwihunza inshingano zo kurera - Mugabekazi

Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ry’inshuke n’amashuri abanza cya Centre Scolaire de Kabeza kiri mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, Mugabekazi Julie aravuga ko ababyeyi bohereza abana babo kwiga mu bihugu bikikije u Rwanda baba bihunza inshingano zo kurera.

Ubwo iki kigo cyizihizaga isabukuru y’imyaka 10 kimaze gitanga uburezi ku bana bato, tariki ya 23/11/2014, Mugabekazi yatangaje ko atemeranya n’ababyeyi bavuga ko baba bagiye gushakira abana ireme ry’uburezi ryisumbuye ku ryo mu Rwanda, ahamya ko mu Rwanda ireme ry’uburezi rihari kandi rihagije.

Yagize ati “Icyo mbona gitera ababyeyi kujyana abana kwiga mu mashuri abanza yo mu bihugu duturanye si ireme ahubwo harimo kwisuzugura, ndetse no kwihunza inshingano zabo nk’abarezi, aho usanga bohereza abana kure yabo kugira ngo bikomereze bimwe twita shuguri muri iki gihe’’.

Mugabekazi avuga ko kujyana abana bato kwiga mu mahanga ari ukwihunza inshingano zo kurera.
Mugabekazi avuga ko kujyana abana bato kwiga mu mahanga ari ukwihunza inshingano zo kurera.

Mugabekazi yakomeje atangaza ko ikigaragaza ko ababyeyi bajyana abana bato kwiga mu mashuri abanza mu bihugu bikikije u Rwanda baba atari ireme bagiye gushaka, ni ingero nyinshi afite z’ababyeyi bagaruye abana babo kwiga mu Rwanda iryo reme ntaryo batahanye abenshi baranasubiye inyuma, ahubwo ugasanga bigiyeyo gusa imico y’ahandi akenshi usanga harimo n’imico iba ari mibi.

Umuyobozi w’iri shuri agira inama ababyeyi bajyana abana mu bigo byo hanze gushaka ireme ry’uburezi ko bajya babagumisha mu Rwanda kuko ireme ry’uburezi rihari kandi rihagije, aho kugira ngo bagende bavangavanga ibyo hanze bitazatuma abana bazamuka mu muco no mu bumenyi ngo bagirire akamaro igihugu cyabo.

Ikigo Centre Scolaire de Kabeza mu myaka icumi kizihizaga kimaze, cyishimiye ireme ry’uburezi gitanga rigaragazwa no gutsindisha abanyeshuri bose bakizemo bakabona amashuri yisumbuye mu bigo bya leta bose aho bamwe ubu bageze muri kaminuza, ndetse kinashimira ababyeyi ku mikoranire myiza badahwema kugaragaza hagati yabo n’abayobozi b’ikigo, ari nayo ituma bagera ku iterambere rishimishije.

Mu rurimi rw'icyongereza, aba bana bavuze umuvugo ugaragaza ko bahabwa uburezi bufite ireme.
Mu rurimi rw’icyongereza, aba bana bavuze umuvugo ugaragaza ko bahabwa uburezi bufite ireme.
Aba bana banatozwa umuco nyarwanda.
Aba bana banatozwa umuco nyarwanda.
Abarezi bahawe ibyemezo by'ishimwe kubera uwbitange n'umurava bagaragaza batanga uburezi.
Abarezi bahawe ibyemezo by’ishimwe kubera uwbitange n’umurava bagaragaza batanga uburezi.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nanjye nabaye umurezi muri iki giko cy’ishuri ariko nabonye ko ireme ry’uburezi rikibamo ritagereranywa ubwo numvise ko umwana nigishije uba hano muri Amerika abica bigacika mu masomo y’ubumenyi n’indimi mu kigo cy’amashuri yisumbuye yigamo.
Nibakomereze aho rwose.

Kagiraneza N. yanditse ku itariki ya: 26-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka