Kamonyi: Abantu 29 bari mu bitaro “bazira” ikigage (updated)

Abantu 20 baturuka mu murenge wa Runda n’abandi 9 bo mu murenge wa Rukoma baraye bajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma mu ijoro ryo kuwa 24/11/2014 bicyekwa ko bagarutswe n’ikigage banyweye mu bukwe.

Abo Bose banyweye ikigage mu rugo rwa Uwizeyemungu François mu mudugusu wa Bwirabo akagari ka kabagesera mu murenge wa Runda, ku cyumweru tariki 23 /11/2015 akaba yari yagituwe na muramu we utuye i Rukoma.

Mu bari mu bitaro harimo François n’abana be.

Uwizeyemungu Francois watuwe ubushera na muramu we nawe ari mu bitaro.
Uwizeyemungu Francois watuwe ubushera na muramu we nawe ari mu bitaro.

Amakuru dukesha umuyobozi w’ibitaro bya Remera Rukoma, Magnifique Paulette , ni uko abo barwayi bageze ku bitaro bahuje ibimenyetso birimo umuriro, gucibwamo, kubabara mu nda no gucika intege.

Mu barwayi 29 bakiriye, 18 boherejwe na centre de santé ya GIHARA hasigarayo umwe, abandi 10 baturuka mu kagari ka Mwirute ko mu murenge wa Rukoma ahaturutse ubushera n’umutobe abo barwayi banyweye.

Munyazikwiye Daniel (wambaye umupira w'umutuku) avuga ko n'abanyweye ku bushera bwasigaye iwe nabo barwaye.
Munyazikwiye Daniel (wambaye umupira w’umutuku) avuga ko n’abanyweye ku bushera bwasigaye iwe nabo barwaye.

Munyazikwiye Daniel watuye muramu we, ahamya ko inzoga yajyanye zari zihumanye kuko uretse ijerekani ebyiri yashyiriye mushiki we na muramu we agiye kubereka umwana, n’abanyweye ku byasigaye mu rugo barwaye.

Aho bari mu bitaro i Rukoma, hari abamaze koroherwa bagiye gusezererwa, ariko Uwizeyemungu wari watuwe inzoga aracyarembye.

Bamwe mu bagizweho ingaruka n'ubushera banyweye kwa Munyazikwiye no kwa Uwizeyemungu.
Bamwe mu bagizweho ingaruka n’ubushera banyweye kwa Munyazikwiye no kwa Uwizeyemungu.

Mu gihe hagikorwa amasuzuma ngo hamenyekane icyateye uburwayi, umuyobozi w’ibitaro bya Remera Rukoma arakangurira abaturage kwita ku isuku y’ibyo banywa n’ibyo barya.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka