Abagabo bashyugumbwa gusambanya abana bari mu biruhuko baraburirwa

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba burihanangiriza abagabo bafite agatima kareharehera gushuka abana b’abakobwa bari mu biruhuko bagamije kubashora mu busambanyi ndetse bukanibutsa abana b’abakobwa ko gukomera ku busugi bwabo ari ko kwihesha agaciro.

Kubera ibishuko abana bari mu biruhuko bahura nabyo, ku wa 22 Ugushyingo 2014, mu gihugu hose hatangijwe gahunda yo kwita ku bana b’abanyeshuri bari mu biruhuko binyuze mu itorero hagamijwe kubarinda uburara n’ubwomanzi.

Muri uwo muhango, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Caritas Mukandasira, yibukije abana b’abakobwa ko agaciro kabo gashingira ku kwiyubaha birinda kuba ibyomanzi. Yababwiye ko ubusugi ari ishema ku mukobwa.

Yagize ati “Mwirinde ibyonnyi biza bibashukisha twa Me2u! Hari n’abo bashukisha amandazi, mwirinde ba sugar daddy mwa bakobwa mwe ntaho bagiye.”

Guverineri Caritas Mukandasira ahanura abana b'abakobwa mu gutangiza gahunda y'abana bari mu biruhuko.
Guverineri Caritas Mukandasira ahanura abana b’abakobwa mu gutangiza gahunda y’abana bari mu biruhuko.

Guverineri Mukandasira ariko anihangiriza abagabo baba bashyugumbwa gushukisha ibintu abana b’abakobwa bagamije kubasambanya. Ati “Nujya gushuka umwana w’umukobwa w’imyaka 15 umushukisha utwo twa Me2u twa magana abiri cyangwa amandazi, ujye ubanza utekereze ari nk’umwana wawe bagiye kubikorera.”

Bamwe mu bana b’abakobwa bemeza ko mu biruhuko bahura n’ibishuko byinshi ahanini bishingiye ku kubafatirana mu bukene cyangwa mu gukunda ibintu bityo bikaba byabatera kugwa mu mutego wo gushorwa mu busambanyi.

Nyirashema Diane, umwana w’umukobwa urangije amashuri yisumbuye muri ESSA Birambo, asaba bagenzi be kwifata bakanyurwa na duke bafite.

Agira ati “Umukobwa wiyubashye ntacyo abura. Ubwo rero nabashishikariza kwiyubaha muri bino biruhuko ntibiyandirike bakanyurwa n’uko bari bakirinda ibyonnyi kuko duke ufite iyo utubyaje umusaruro ntacyo wabura”.

Abana bahawe umwanya bageza ibyifuzo byabo kuri Guverineri.
Abana bahawe umwanya bageza ibyifuzo byabo kuri Guverineri.

Nishimwe Aloysia, na we urangije amashuri yisumbuye muri St Joseph, avuga ko iyi gahunda yo kubahuriza hamwe mu biruhuka izabafasha mu kudateshuka ku nshingano zabo.

Uyu we agira ati “Urubyiruko twebwe tuje mu biruhuko kuba tuzakorera hamwe bizaturinda guteshuka ku nshingano z’igihugu cyacu”. Ibi yabivugaga abishingira ku kuba kuba bari hamwe bizabarinda kuzerera kandi bakahigira n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Gahunda yo guhuriza hamwe abana bari mu biruhuko ku buryo bw’itorero yatangijwe ku mugaragaro mu gihugu hose ku wa 22 Ugushyngo 2014 ikazarangira ku wa 20 Ukuboza 2014.

Iki gitekerezo cyaraturutse mu iterero ry’abatoza b’intore z’inkomezamihigo riherutse kubera i Nkumba kuva ku wa 26 Ukuboza 2014 kugeza ku wa 04Ugushyingo 2014.

Biteganyijwe ko abana b’abanyeshuri bari mu biruhuko bazajya bigishwa ibintu byinshi birimo indangagaciro z’umuco nyarwanda, ibiganiro mpaka, kwiharika no kwizigamira, kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya icuruzwa ry’abantu ndetse n’izinda gahunda zirimo gukunda umurimo no kurwanya no kwirinda indwara z’ibyerezo.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka