Paroisse Gatulika ya Mushaka yunze abandi Banyarwanda 13

Mu gikorwa ngaruka mwaka cya paruwasi ya Mushaka muri Diyosezi ya Cyangugu, ku wa 23/11/2014, yerekanye abagarukiramana 13 bemeye kandi bagasaba imbabazi abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Iki gikorwa cy’abagarukiramana kimaze imyaka 6 muri paruwasi Gatulika ya Mushaka kimaze gucamo abagarukiramana 153; muri aba ababashije kwiyunga ni 126.

Abapadiri basabira imigisha abatanze imbabazi n'abazisabye.
Abapadiri basabira imigisha abatanze imbabazi n’abazisabye.

Abarangije icyiciro cya 7 ni 13 barimo abagabo 12 n’umugore 1, hatangiye 13 bashya basanga abasibire 27 b’ibyiciro 6 biheruka kuko hari abasibira kubera kutavugisha ukuri ku byaha bakoze.

Paruwasi Gatulika ya Mushaka ifite intego yo kongera kunga Abanyarwanda kugira ngo babane neza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko barebanaga ay’ingwe kandi bari mu rusengero bityo bagasanga ntacyo bari gusenga bafitanye inzigo.

Padri Ubaldi Rugirangoga watangije iyo gahunda avuga ko yari agamije kubohora imitima y'Abanyarwanda.
Padri Ubaldi Rugirangoga watangije iyo gahunda avuga ko yari agamije kubohora imitima y’Abanyarwanda.

Muri icyo gikorwa abakoze Jenoside bahuzwa n’abo bayikoreye bagahabwa amasomo y’urugendo rw’amahoro rw’amezi atandatu aho abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba abishe n’abasahuye imitungo bigishwa gusaba imbabazi abo biciye, bityo n’abiciwe ababo bakemera kuzitanga.

Niyibizi Mariya Aha imbabazi Hakizimana Donatien wamwiciye umwana.
Niyibizi Mariya Aha imbabazi Hakizimana Donatien wamwiciye umwana.

Padri Ubaldi Rugirangoga watangije icyo gikorwa avuga ko yari agamije kubohora abantu kuko bose bari baboshye mu mitima bameze nk’abari mu matongo kandi ngo bakaza gusenga bafite ibyo bizinga byose.

Padiri Rugirangoga yemeza ko icyo yari agamije yakigezeho kuko bamwe mu bahemukiranye batangiye gushyingirana. Uyu mupadiri anavuga ko yamaganira kure abashaka gupfobya ibikorwa bya "Ndi Umunyarwanda" ndetse n’iby’abagarukiramana yatangije muri paruwasi ya Mushaka.

Abagarukiramana barangije urugendo rw’amezi atandatu baravuga ko bishimiye guhabwa imbabazi nabo bahemukiye ubu ngo bakaba babanye neza nta wishisha mu genzi we; nk’uko bitangazwa na Donatien Hakizimana wishe umwana wa Niyibizi Mariya wari wamuhungiyeho kuko bahoze ari inshuti hanyuma akajya gushaka abamwica.

Padri mukuru wa Paruwasi Gatulika ya Mushaka, Jean Eric NZAMWITA avuga ko urwo rugendo rutoroshye.
Padri mukuru wa Paruwasi Gatulika ya Mushaka, Jean Eric NZAMWITA avuga ko urwo rugendo rutoroshye.

Uyu musore avuga ko yahawe imbabazi n’umubyeyi yahemukiye ku buryo ari no kumufasha gutegura igikorwa cy’ubukwe bwe.

Umukecuru Niyibizi Mariya nawe yemeza ko imbabazi yatanze zamuvuye ku mutima ku buryo iyo uwo muhungu ageze iwe aba yisanga mu bandi bana. Niyibizi ashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda na Kiriziya Gatulika yabigishije agaciro k’imbabazi.

Padri mukuru wa Paruwasi Gatulika ya Mushaka, Jean Eric Nzamwita avuga ko uru rugendo rutaba rworoshye kuko hari byinshi bigenzurwa kugira ngo umuntu abe umugarukiramana w’ukuri ibyo bigatuma habonekamo abasibira.

Visi perezidante wa komisiyo y'Ubumwe n'ubwiyunge ashima gahunda ya Paruwasi ya Mushaka.
Visi perezidante wa komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge ashima gahunda ya Paruwasi ya Mushaka.

Visi perezidante wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Madame Xaverine Uwimana avuga ko iyo gahunda ya Paruwasi ya Mushaka bayiha agaciro gakomeye kuko ifatirwa igihe kirekire umuntu agasohoka yarahindutse muzima koko, ni muri urwo rwego yifuza ko yakwirakwizwa mu gihugu hose ikigishwa abagifite ingingimira z’ibyaha bya Jenoside mu Rwanda.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

rega n’ubundi uruhare rwa madini rwagakwiye kuba urwo ngurwo gufasha umuryango nyarwanda kongera kwiyubaka kongera kugarura indangacagociro nyarwanda no urukundo rwa kivandimwe

gasana yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

kiriziya gatolika ikoze akaze keza umuntu yayiushimira kandi anasaba ko byakorwa n’ahandi maze tugasigasira ubumwe

mayombe yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka