Rubavu: Abahinzi b’ibirayi ntibishimira ikiguzi cyabyo

Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu bavuga ko igiciro bahabwa kitabateza imbere ahubwo kibasubiza inyuma bitewe n’ibyo baba batanze ku buhinzi bw’ibirayi.

Kuva ukwezi k’Ugushyingo kwatangira abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu mu Mirenge ya Mudende, Busasamana na Bugeshi bavuga ko bahabwa amafaranga ari hagati ya 80 n’amafaranga 100 ku kilo, amafaranga bavuga ko atajyanye n’ibyo baba batanze ku buhinzi bw’ibirayi.

Imwe mu mpamvu yo guhendwa ku musaruro wabo ngo ni ukwiyongera k’umusaruro wabaye mwinshi bigatuma abacuruzi babahenda nyamara ngo bo mu guhinga ntibagabanyirizwa ibiciro by’inyongeramusaruro, ubutaka bakodesha ba nyira bwo hamwe n’abakozi bakora mu buhinzi.

Abahinzi b'ibirayi bavuga ko igiciro bahabwa kibasubiza inyuma aho kubateza imbere.
Abahinzi b’ibirayi bavuga ko igiciro bahabwa kibasubiza inyuma aho kubateza imbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Mvano Etienne asaba abaturage kutihutira kugurisha umusaruro wabo ngo bahendwe mu gihe mu minsi iri imbere igiciro kizaba cyongeye kuzamuka, gusa abaturage bavuga ko bamwe imirima baba bayikodesheje baba bashaka kuyisubiza ba nyirayo.

Abahinzi bavuga ko uretse ubwinshi bw’ibirayi ngo no kutagira imihanda ku buryo bijyanira umusaruro ku isoko bituma bahendwa n’imodoka zizanwa n’abitwa abasherisheri bavugana n’abacuruzi, bigatma umuhinzi w’ibirayi atagira ijambo ku musaruro agurisha.

Akarere ka Rubavu kiyemeje kuzamura umusaruro uva ku buhinzi aho mu mihigo kari kahize ko kazahuza ubutaka ku buso bwa hegitari ibihumbi 13 ku gihingwa cy’ibirayi, hegitari ibihumbi 16 ku gihingwa cy’ibigori hamwe na hegitari ibihumbi 16 ku gihingwa cy’ibishyimbo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwari bwatangaje ko kongera ubuso bw’ibihingwa bigomba kujyana no kongera inyongeramusaruro bigatuma umusaruro uboneka kuri hegitare wiyongera, mu karere ka Rubavu bakaba barihaye kweza Toni 30 z’ibirayi kuri Hegitare n’ubwo henshi abahinzi bavuga ko bitaragerwaho.

Bamwe mu bahinzi bapakira ibirayi mu modoka zibasanga aho batuye zigura ibirayi.
Bamwe mu bahinzi bapakira ibirayi mu modoka zibasanga aho batuye zigura ibirayi.

Umusaruro mwinshi w’ibirayi byera mu karere ka Rubavu ukunze kugurwa n’imodoka zivuye mu gihugu cy’Uburundi zikabikura hafi y’ishyamba ry’ibirunga aho abaturage bahendwa kubera kutagira imihanda yo kubigeza ku isoko, cyangwa ntihagire izindi modoka zihagere kubera ububi bw’imihanda.

Ibi birayi byinshi bijyanwa i Burundi hari amakuru avuga ko bikomeza mu bihugu bya Zambiya na Namibiya byitwa ko bihingwa i Burundi ndetse bikahagera bihenze cyane nyamara umuturage wo mu Rwanda ubihinga akorera mu gihombo.

Hamwe mu mirenge nka Busasamana abaturage bavuga ko iyo abacuruzi baje kubagurira badakoresha iminzani ahubwo bazuza imifuka bakagereranya bakagurirwa, mu gihe ahandi hakoresha iminzani y’amabuye batazi gukoresha bikabaviramo guhendwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka