Kirehe: Uruganda rwa SOYCO rukora igice cy’ukwezi kubera kubura umusaruro

Kubera kutabona umusaruro wa Soya uhagije, ubuyobozi bw’uruganda rwa SOYCO buravuga ko umusaruro ugezwa ku ruganda uturutse i Kirehe ukiri muke, ibyo bigatuma uruganda bagenewe mu kubafasha mu buhinzi rudakora neza uko bikwiye.

Gahamanyi Yvonne, ushinzwe ubuhinzi mu ruganda rwa Soyco avuga ko mu gihe urwo ruganda rwakagombye gutunganya soya ingana na toni 200 k’umunsi, kubera umusaruro muke rukora iminsi cumi n’itanu mu kwezi kandi rwakagombye gukora buri munsi.

Yagize ati “urwo ruganda rufite ubushobozi bwo gusya toni 200 ku munsi, kubera ko umusaruro udahagije, mu kwezi dukoresha iminsi 15 indi tukayimara uruganda ruhagaze dukusanya undi musaruro ibyo bikadindiza iterambere ry’uruganda n’iry’abaturage muri rusange”.

Umusaruro wa Soya mu karere ka Kirehe uracyari muke.
Umusaruro wa Soya mu karere ka Kirehe uracyari muke.

Mu rwego rwo gukangurira abahinzi guhinga soya, abayobozi bakomeje gushishikariza abahinzi ba Kirehe kwita kuri icyo gihingwa bakava ku buso bwa hegitare ibihumbi 3 bahinga bakagera ku buso bwa hegitari ibihumbi 10 mu rwego rwo kongera umusaruro ugemurwa mu ruganda rwa SOYCO.

Tihabyona Jean de Dieu, umuyobozi w’akarere ka Kirehe w’agateganyo nawe arashishikariza abahinzi kwita ku gihingwa cya soya mu rwego rwo gukorana n’uruganda SOYCO rwaje rukenewe mu gufasha abaturage mu buhinzi.

Yagize ati “uruganda rwa soya rwaruzuye rutwara amafaranga akayabo tubyumvikanyeho n’umushoramari none rwabuze umusaruro ese turasobanura iki? igisubizo nitwe uko turaha kugira ngo iyo soya ihingwe iboneke uruganda rukore natwe twunguke”.

Abashinzwe ubuhinzi n'amakoperative biyemeje gufasha abahinzi kongera umsuaruro wa Soya.
Abashinzwe ubuhinzi n’amakoperative biyemeje gufasha abahinzi kongera umsuaruro wa Soya.

Abagoronome n’abashinzwe amakoperative mu karere ka Kirehe bihaye umuhigo wo gufasha abahinzi guteza imbere ubuhinzi bwa soya mu rwego rwo gukomeza kuyoboka urwo ruganda kandi n’abaturage bagatera imbere, dore ko n’ikiro cya soya kiri ku giciro cy’amafaranga 420.

Ku buso bwa hegitari ibihumbi bitatu bahinze mu gihembwe cy’ihinga (saison) A bihaye gahunda yo kongera ubuso ku buryo mu ihinga ritaha (saison B) hazahingwa ubuso bungana na hegitari ibihumbi 10.

Uruganda SOYCO rwubatse mu karere ka Kayonza rwatangiye imirimo yarwo mu ntangiro z’umwaka 2014 muri gahunda ya Leta yo guteza Intara y’iburasirazuba imbere, hatezwa imbere ubuhinzi bugize igice kinini cy’iyo ntara.

Gahamanyi arasaba abashinzwe ubuhinzi gufasha abahinzi kongera umusaruro bakabyaza umusaruro uruganda rwa Soyco.
Gahamanyi arasaba abashinzwe ubuhinzi gufasha abahinzi kongera umusaruro bakabyaza umusaruro uruganda rwa Soyco.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka