Gusa na Rihanna byatumye yamamara cyane ku buryo binamwinjiriza amafaranga

Umukobwa wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Andele Lara ufite isura nk’iy’umuririmbyikazi Rihanna, yabaye icyamare aho avuka ku buryo abantu bamwitiranya n’uwo muririmbyikazi, ndetse ngo byanatumye amazu atandukanye akora imyenda amuha akazi ko kuyamamaza.

Lara, ufite imyaka 22 y’amavuko, akaba ari n’umunyeshuri muri kaminuza, avuga ko gusa na Rihanna bituma iyo ari gutembera mu muhanda abafana b’uwo muririmbyikazi bamwuzuraho bamureba cyane bamusaba kwifotozanya nabo; nk’uko igitangazamakuru Daily Mail kibitangaza.

Ku myaka 15 ngo nibwo abantu batangiye kubona ko Lara asa na Rihanna.
Ku myaka 15 ngo nibwo abantu batangiye kubona ko Lara asa na Rihanna.

Uyu mukobwa utuye i Boston muri Massachusetts, avuga ko kugira isura nk’iya Rihanna byatumye anabona akazi ko kwamamaza imyenda ku buryo mu mwaka wa 2013 yinjije amadorali y’Amerika asaga ibihumbi 16 mu mafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 11.

Lara avuga ko abantu batangiye kubona ko asa na Rihana ubwo yari afite imyaka 15 y’amavuko yiga mu mashuri yisumbuye.

Agira ati “Inshuti yanjye yari ifite ikinyamakuru kiriho ifoto ya Rihanna inyuma. N’uko arayifata ayishyira iruhande rw’isura yanjye ariyamira ngo ‘Murasa!” Sinarimbizi. Kuko nari nambaye impuzankano y’ishuri. Kuri jye simbona ko nsa na Rihanna. Mbona ko dusa ho gake ariko bitari cyane nk’uko abandi babibona”.

Uyu ni Umuririmbyikazi Rihanna isura ye n'iya Lara bigora benshi kuzitandukanya.
Uyu ni Umuririmbyikazi Rihanna isura ye n’iya Lara bigora benshi kuzitandukanya.

Akomeza avuga ko byatangiye byoroshye ariko uko umuririmbyikazi Rihanna yarushagaho kumenyekana byarushagaho kwiyongera, abona abafana benshi b’uwo muririmbyikazi bamukurikira aho ari hose ku buryo ngo byageze aho bikamutera ubwoba kubera ko hari n’abamukurikiranaga buri munsi agiye ku kazi. Yongeraho ko ariko abamusabaga bose kwifotozanya nabo bamwitiranya na Rihanna nta numwe yangiye.

Lara akomeza avuga ko ari umufana wa Rihanna ku buryo ngo yifuza no kuzahura nawe bakifotozanya.

Ikindi ngo ni uko uyu mukobwa usa na Rihanna afite umushinga wo gukomeza gusa na Rihanna birushijeho ku buryo ngo azanabigira umwuga bagasa haba mu myambarire, mu nsokozo n’ibindi. Lara avuga ko ariko atazi kuririmba ku buryo yaba umuririmbyi ka Rihanna ariko ateganya kubyiga.

Lara avuga ko gusa na Rihanna azabigira umwuga ndetse ngo n'ubwo atazi kuririmba azabyiga.
Lara avuga ko gusa na Rihanna azabigira umwuga ndetse ngo n’ubwo atazi kuririmba azabyiga.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndayamondi

ndayamondi yanditse ku itariki ya: 8-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka