Nyaruguru: “Umutwe urimo ubusa ni ikibuga cy’amashitani”- Mayor Habitegeko

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François arasaba urubyiruko ruri mu biruhuko gukoresha neza ibiruhuko bagafasha ababyeyi, ndetse bakanakora indi mirimo ibafasha mu rwego rwo kwirinda ko bakwishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.

Mu muganda wakozwe n’urubyiruko rwo mu murenge wa Rusenge hatangizwa itorero ry’urubyiruko ruri mu biruhuko kuri uyu wa 22/11/2014, urubyiruko rwasabwe kwirinda gusuzugura imirimo ikorerwa mu cyaro nk’ubuhinzi n’indi, ahubwo rugakangukira gukora imirimo yose cyane cyane iruteza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yasabye uru rubyiruko gufatanya n’ababyeyi muri ibi biruhuko, ubundi rukitabira inyigisho ruzaherwa mu itorero rwirinda ko umwanya wabo wapfa ubusa bigaha urwaho ingeso mbi.

Ati “Bajya baca umugani mu Kinyarwanda ngo ‘umutwe urimo ubusa ni ikibuga cy’amashitani’. Iyo abantu bari aho nta kintu bafite cyo gukora bashobora kujya mu bintu by’ingeso mbi ugasanga bibangiriza ubuzima, ugasanga barishora mu biyobyabwenge biciye muri bya bigare byabo, ariko mu gihe bazaba bahuze bari kwigishwa, bigisha abakuze batazi gusoma no kwandika, bari mu myitozo ngororamubiri turumva ari ibintu bizagirira akamaro urubyiruko rwacu, kandi bibategura kugira ngo nibarangiza amashuri bazagire icyo bimarira”.

Habitegeko yavuze ko abantu badafite icyo gukora bashobora kujya mu ngeso mbi bikabangiriza ubuzima.
Habitegeko yavuze ko abantu badafite icyo gukora bashobora kujya mu ngeso mbi bikabangiriza ubuzima.

Kuba hari urubyiruko rwigira ntibindeba bakumva ko ababyeyi bagomba kubakorera byose, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru avuga ko iyi myumvire ikwiye guhinduka mu rubyiruko, rukumva ko rukwiye kugira uruhare mu birukorerwa.

Uyu muyobozi kandi asaba ababyeyi nabo kuba intangarugero mu bana babo kugira ngo babarebereho imigirire myiza, kuko ngo icyo umwana asanze umubyeyi akora nawe aricyo akurikiza.

Ati “icyo dusaba ababyeyi ni ukugaruka ku burere bw’abana babo, umwana ntabe nyamwigendaho, umubyeyi amenye ibyo umwana ahugiyeho. Ikindi ni uko ababyeyi bakwiye kuba intangarugero, kuko burya umwana akura afata urugero ku babyeyi.
Niba umubyeyi afite imyitwarire mibi, akaba nta ndangagaciro zo kwiyubaha afite ntutekereze ko umwana azakura yiyubaha”.

Bamwe mu banyeshuri bari mu biruhuko nabo ngo basanga itorero bagiye kujyamo ari umwanya wo kubatinyura bakishakamo ibisubizo aho guhora bategereje kuzasaba akazi muri leta.

Uwimana Angélique arangije amashuri yisumbuye. Avuga ko mu minsi agiye kumara mu itorero, yizeyeko azavanamo umusaruro ariko cyane cyane mu rwego rwo kumva ko hari icyo ashoboye ubwe.

Ati “muri iyi minsi ngiye kumara ntozwa, nizeye ko nzarangiza ikitwa ubunebwe kitakindangwaho, ndetse no kudahora nganya ngo nzakura he akazi kuko intore itaganya ahubwo ishaka ibisubizo, nanjye ubu mu byo nize ninongeraho ibyo mu itorero nzishakamo igisubizo”.

Uwimana avuga ko minsi agiye kumara mu itorero yizeye ko azavanamo umusaruro.
Uwimana avuga ko minsi agiye kumara mu itorero yizeye ko azavanamo umusaruro.

Abanyeshuri bari mu biruhuko nabo basaba abayeyi kubaba hafi kandi ababyeyi nabo bagahugurwa ku ndangagaciro, kugira ngo bage bemerera abana babo kujya mu itorero batishisha ko hari izindi ngeso mbi bagiyemo.

Intore z’inkomezamihigo z’akarere ka Nyaruguru zigizwe n’abanyeshuri bari mu biruhuko zikazajya zitoza kuwa Kane no kuwa Gatanu wa buri cyumweru mu tugari aho zikomoka.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abana bacu bakomeze bitabwehomu biruhuko maze bitazababpfira ubusa bakiroha mu biyobyabwenge maze ingufu zabo ntizizabapfire ubusa

kayibanda yanditse ku itariki ya: 23-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka