Ngororero: Imirenge yinjiza amafaranga menshi mu karere niyo izajya ihabwa amafaranga menshi yo gukoresha

Kuva mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwahinduye uburyo bwakoreshwaga mu guha imirenge n’utugari amafaranga yo gukoresha mu mirimo ya buri munsi (frais de fonctionnement), aho ubu umurenge usabwa kwinjiriza akarere amafaranga menshi nawo ugahabwa menshi.

Mbere y’iki cyemezo, buri murenge wo mu Karere ka Ngororero wagenerwaga amafaranga ibihumbi 800 buri kwezi. Ubu ubuyobozi bw’akarere bwo bwagabanije iyo ngano buyashyira ku bihumbi 500 kuri buri murenge buri kwezi, ariko buri murenge ugasubizwa 50% by’amafaranga winjije mu karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon yatangarije ko iki cyemezo cyafashwe mu gushishikariza abayobozi ku rwego rw’imirenge n’utugari guharanira kwinjiza amafaranga mu karere muri gahunda yo kwigira.

Aya mafaranga imirenge yinjiza mu karere ava mu misoro itandukanye, amahoro yinjira mu mirenge, ayishyurwa ku byangombwa bitandukanye hamwe n’amande cyangwa amafaranga y’ibihano acibwa abakoze amakosa.

Umurenge winjiza menshi mu karere niwo uzajya uhabwa ayo gukoresha menshi.
Umurenge winjiza menshi mu karere niwo uzajya uhabwa ayo gukoresha menshi.

Ruboneza avuga ko iki cyemezo kizaca ingeso yagaragaraga kuri bamwe aho avuga ko hari abatinjizaga amafaranga mu isanduku y’akarere ahubwo bakumvikana n’abo bakagombye kuyaca maze bakayagabana mu nyungu zabo bwite.

Kigali today yabajije umuyobozi w’Akarere ka Ngororero niba iki cyemezo kitazatuma inzego zibanze ziharanira guca amafaranga abaturage kurusha kubigisha no kubagira inama, Ruboneza avuga ko nta muyobozi wemerewe kurenganya umuturage cyangwa kumuca amafaranga mu gihe hari ubundi buryo bwo gukemura ikibazo bwari buhari. Gusa atsindagira ko ubu buryo buzatuma abayobozi bakora cyane.

Ku ruhande rw’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, bamwe basanga ubu buryo buzafasha imirenge isanzwe ifite ibikorwa biyinjiriza amafaranga bigasubiza inyuma imirenge idafite ibyo bikorwa cyane cyane ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye kimwe n’iby’imitungo kamere nk’amabuye y’agaciro, inzuri, inganda zitandukanye n’ibindi.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Hari umurenge umwe winjiza mafaranga miliyoni 5 ku kwezi kubera ibikorwa kamere ufite. Uwo uzajya uhabwa miliyoni 3 buri kwezi, hari n’indi mirenge yinjiza nk’ibihumbi 400 ku kwezi iyo yo izahabwa ibihumbi 250 ku kwezi”.

Uyu munyambanga nshingwabikorwa avuga ko kuba imirenge yose ifite inshingano zijya gusa ibi byaba ari ugushyigikira imwe no gusubiza inyuma iyindi, mu gihe hakagombye kubaho isaranganya.

Ubuyobozi bw’akarere bwo ariko buvuga ko uko umurenge winjiza menshi ari nako ugira ibikorwa byinshi bityo buri wese akaba akwiye gukora ku buryo ibikorwa byiyongera.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aya ni amarushanwa bahaye imirenge ku buryo yose igiye guhatana maze yose nubwo atatsindira rimwe ariko azaba ari hafi aho yose maze ubukungu bw’akarere butezwe imbere

kanombe yanditse ku itariki ya: 23-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka