Kamonyi: Abanyeshuri bagiye gufashwa gukoresha ibiruhuko byabo neza

Nyuma yo kubona ko abanyeshuri bari mu biruhuko bapfusha umwanya wa bo ubusa kuko nta gahunda y’ibyo bagomba gukora ihamye baba bafite, kuri uyu wa gatandatu tariki 22/11/2014, mu gihugu hose hatangijwe itorero ry’abanyeshuri bari mu kiruhuko.

Iri torero rigamije kubafasha mu biganiro, ibitaramo n’imyidagaduro, ku rwego rw’igihugu ryatangirijwe mu karere ka Kamonyi, ritangizwa na Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), uw’umuco na siporo (MINISPOC) ndetse n’umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’igihugu.

Abanyeshuri bari mu biruhuko bashyiriweho itorero ngo babashe kwirinda ibishuko bahura nabyo mu gihe cy'ibiruhuko.
Abanyeshuri bari mu biruhuko bashyiriweho itorero ngo babashe kwirinda ibishuko bahura nabyo mu gihe cy’ibiruhuko.

Itorero ry’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ritangijwe bwa mbere ngo ryatekerejwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwiga gukurikirana imibereho ya rwo mu gihe bari mu biruhuko kuko byagaragaye ko kutagira gahunda y’ibyo bagomba gukora bibagiraho ingaruka.

Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri muri MYICT yagize ati “byagiye bigaragara ko abana bajya mu biruhuko bafite ubuzima bwiza, ni uko bikarangira bari mu bitaro ndetse abana b’abakobwa ugasanga basubiye ku ishuri batwite. Izo ni ingaruka zo gukoresha ibiruhuko nabi”.

Minsitiri Nsengimana yagaragaje ko kutagira gahunda y'ibyo bagomba gukora bigira ingaruka ku banyeshuri.
Minsitiri Nsengimana yagaragaje ko kutagira gahunda y’ibyo bagomba gukora bigira ingaruka ku banyeshuri.

Ngo ibyo nibyo byatumye batekereza gahunda yo kubakurikirana aho gutinda kubyuka kuko nta gahunda y’ibyo gukora bafite, ahubwo bakagira icyerekezo cy’icyo agomba gukora kandi akagira intego y’icyo azageraho mu buzima.

Impungenge ku myitwarire y’abanyeshuri mu biruhuko, igarukwaho n’umubyeyi Niyonsaba Eugènie wo mu murenge wa Gacurabwenge, uvuga ko hari abana benshi birirwa bazerera mu biruhuko, bakajya kureba amafilimi y’urukozasoni bakoperaho imyitwarire idahwitse.

Uyu mubyeyi arashima iyi gahunda yo kubafasha kubitaho kuko bazajya bagira icyizere cy’aho abana ba ho birirwa.

“Nyuma yo gukora uturimo two mu rugo nko kuzana amazi no kuzana udukwi, bazajya baba bari aho twizeye”, Niyonsaba.

Minisitiri Habineza yasabye abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge.
Minisitiri Habineza yasabye abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge.

Joseph Habineza uyobora MINISPOC ndetse n’umutahira mukuru w’Intore, Rucagu Boniface basabye uru rubyiruko kwirinda ingeso mbi n’ibiyobyabwenge bagaharanira kubaha no guhesha agaciro igihugu cyababyaye.

Mu karere ka Kamonyi habarurwa urubyiruko ruri mu mashuri rusaga ibihumbi 19. Gutangiza iri torero byabimburiwe n’umuganda wo gusukura ku kigo cy’urubyiruko kiri mu Kagari ka Nkingo mu murenge wa Gacurabwenge.

Abayobozi bifatanyije n'urubyiruko mu muganda mbere yo gutangiza itorero.
Abayobozi bifatanyije n’urubyiruko mu muganda mbere yo gutangiza itorero.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urubyiruko rugomba gufashwa mu biruhuko maze batazabirangize bakoze ibidafite umumaro bityo ibyo bazageraho bizagirire akamro abanayarwanda muri rusange

valens yanditse ku itariki ya: 23-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka