Ngoma: Barasabwa gukoresha neza inzitiramubu ngo birinde maraliya ikomeje kwiyongera

Mu gihe bamwe bibaza impamvu maraliya ikomeje kwiyongera kandi harafashwe ingamba zikomeye zo kuyirwanya hifashishijwe inzitiramubu, abashinzwe ubuzima mu karere ka Ngoma barakangurira abafite inzitiramubu kuzikoresha neza ngo babashe kuyihashya.

Abantu batari bake bari gufatwa n’indwara ya maraliya ku buryo kwa muganga uhasanga umubare mwinshi udasanzwe w’ababa baje kwivuza bayirwaye.

Ubwo Kigali today yageraga ku kigo nderabuzima cya Kibungo yahasanze abaje kwivuza benshi maze bamwe muri bo batangaza ko bafite ibimenyetso bya maraliya ndetse ko no mu rugo iwabo hari abandi bayirwaye kwa muganga bayisanzemo.

Aba barwayi bavuga ko uburyo maraliya iri kwigaragaza bidasanzwe kuko ikabije aho batuye benshi bafashwe, ibi ngo bikaba bigira ingaruka ku bukungu butifashe neza muri iki gihe kuko nk’abatuye kure y’amavuriro amafaranga ashirira mu gutega za moto bajya kwivuza.

Ruzindana Etienne ukomoka mu Murenge wa Murama, Akagari ka Mvumba avuga ko maraliya ihari cyane ku buryo umugore we n’abana batatu bayirwaye batarakira. Avuga ko abona impamvu ari uko umubu wabaye mwinshi cyane kuko barara bawumva uduhira aho baba baryamye ku nzitiramubu.

Yagize ati “Maraliya ni ikibazo rwose. Abana banjye batatu barafashwe n’umugore ararwaye mbese amafaranga yanshizeho kuko byansabaga kubategera moto bagiye kwivuza kuko ivuriro riri kure yaho ntuye. Ntawe urapfa kuko inzego z’ubuzima zituba hafi ariko iyo abantu barwaye ari benshi mu rugo bituma umutungo wabo usubira inyuma bigatuma barushaho kwinjira mu bukene”.

Mu bagana kwa muganga abenshi ngo usanga barwaye Maraliya.
Mu bagana kwa muganga abenshi ngo usanga barwaye Maraliya.

Mutuyimana Beatrice, Kigali today yasanze ku kigo nderabuzima cya Kibungo, yemeza ko akoresha inzitiramubu akaba atumva impamvu yarwaye maraliya, akavuga ko maraliya igaragara aho atuye idasanzwe bityo akaba asaba ababifite mu nshingano ko bareba impamvu y’iki kibazo.

Avuga ko akeka ko yaba yarayikuye hanze atarajya mu buriri mu nzitiramubu bityo akumva nakira agiye gufata ingamba zo kujya aryama kare aho gutinda hanze ataramye nka mbere.

Gashanana Rafiki Ephrem, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kibungo avuga ko kugira inzitiramubu bidahagije ahubwo bisaba no gukurikiza amabwiriza yo kuyikoresha ndetse n’andi mabwiriza yo kwirinda maraliya kuko iyo nzitiramubu utayigendana aho uri hose.

Yagize ati “Hari abarwara maraliya bitewe n’uko bakoresheje inzitiramubu nabi batayizinze neza ngo bongere bayiramburire ku buriri kare kandi neza, ugasanga n’ubundi wa mubu urinjiye urabarumye bakarwara. Ikindi hari abatubahiriza amabwiriza yo gutema ibihuru ndetse no gukuraho ibizenga byatuma imibu yororokeramo, bityo igihe ataryama muri super net nimugoroba iyo mibu ikaba yamuruma ikamwanduza”.

Amakuru aturuka muri bimwe mu bigo nderabuzima bitandukanye avuga ko mu barwayi bari kwakira ku munsi usanga hari aho abarwaye maraliya baba bagera no kuri 60% by’abivuza, n’ubwo nta mibare nyakuri y’uburyo abarwaye maraliya bangana mu karere kose Kigali today yabashije kubona.

Abaganga bemeza ko mu bihe nk’ibi by’imvura usanga maraliya izamuka ariko bikagera igihe ikongera ikagabanyuka cyane.

Mu Rwanda hashyizweho ingamba zikomeye zirimo ubukangurambaga mu kurwanya maraliya, ndetse hanatangwa inzitiramubu mu baturage ikintu cyari cyagabanije iyi ndwara ariko haribazwa impamvu yongeye kuba nyinshi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka