Nyamasheke: Nyuma yo gushinjwa kwica umwana yibyariye agiye kugezwa imbere y’ubutabera

Umugabo witwa Ntakibagira Léopord wo mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo mu Kagari ka Kibogora agiye kugezwa imbere y’ubutabera nyuma yo gushinjwa kugira uruhare rwo kwica umwana yibyariye wari ufite amezi 6 amuhaye aside.

Ntakibagira wavutse mu 1976 ni umugoronome wakoraga mu ruganda rw’ikawa i Nyamasheke waje gushinjwa n’umukobwa wamukoreraga ko yamuteye inda ndetse bakabyarana umwana w’umukobwa.

Uyu mugabo ngo yaba yaretewe ipfunwe no kubona abyarana n’uwo mukobwa bityo bikamubabaza kuba ahora amwaka indezo, nibwo yacuze umugambi wo guhitana uwo yabyaye akoresheje aside.

Kugira ngo abigereho yifashishije umukobwa witwa Murekatete Jeanine wavutse mu 1982 bahamagara wa mugore wabyaranye na Ntakibagira ngo basangire bumvikane uko azajya abona indezo y’umwana wabo.

Bageze mu kabari kitwa le pringtemps kari mu Kagari ka Ninzi, mu Murenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke, batangiye gusangira bageze aho wa mubyeyi n’umugabo we barasohoka bagiye kuganira uko azajya abona indezo, Murekatete asigara aha wa mwana aside.

Wa mugore agarutse yasanze umwana yamerewe nabi ahita amujyana kwa muganga ku bitaro bya Kibogora, agezeyo ahita yitaba Imana.

Ibimenyetso byatanzwe na muganga byerekana ko uyu mwana yahitanywe n’uburozi bwa Aside yanyoye.

Ntakibagira akimara kumva ko umwana yitabye Imana yahise aburirwa irengero polisi ikomeza kumushakisha kugeza imubonye ku wa kabiri tariki ya 18/11/2014.

Ntakibagira na Murekatete baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 154 yo mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda bagafungwa ubuzima bwabo bwose.

Kuri ubu aba bombi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka