Muhanga: Abahinzi ba baringa nibo batuma umusaruro uba muke muri Rwansamira

Nk’uko byagaragajwe mu nama yahuje abahinzi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, ku wa kane tariki ya 21/10/2014, akajagari kagaragara mu gishanga cya Rwansamira giherereye mu nkengero z’umujyi wa Muhanga niko gatuma umusaruro uba mukeya.

Aka kajagari ngo gaterwa n’abahinzi ba baringa bagaragara ku rutonde rw’abanyamuryango ba Koperative COPARWAMU ihinga muri iki gishanga, ariko ntibahinge ahubwo ugasanga batisha n’abaturutse ahandi.

N’ubwo bitemewe kwatisha ubutaka bwa Leta muri iki gishanga, ngo usanga n’uwatishije adasanzwe akora ubuhinzi ibi bigatuma atita ku kongera umusaruro nk’uko abahinzi babigize umwuga babikora.

Ahadatunganyije mu gishanga bita uduhaga niho hagaragara cyane akajagari mu buhinzi.
Ahadatunganyije mu gishanga bita uduhaga niho hagaragara cyane akajagari mu buhinzi.

Ibi byatumye akarere gafata umwanzuro wo gutumiza abahinzi bose bakoresha iki gishanga kugira ngo bamenyeshwe kandi baganire ku myanzuro mishya ikubiyemo amabwiriza azagenga iki gishanga mu minsi iri imbere, kuko ngo Leta idashobora kurebera abayangiriza mu butaka bwayo.

N’ubwo imibare itangwa igaragaza ko abahinga muri iki gishanga harimo n’abaturage basanzwe ndetse n’abakorera mu makoperative, ngo umusaruro ntiwiyongera kubera ko ubuhinzi bwabo bukorwa nabi.

Mu itangazo ubuyobozi bw’akarere buherutse koherereza aba bahinzi taliki ya 11/11/2014 bwari bwabasabye ko buri muhinzi yapima ubutaka bwe n’ibibuhinzeho akabiha agaciro kugira ngo igishanga gihabwe Rwiyemezamirimo, icyifuzo kitashimishije abahinzi kuko batari bazi uwo rwiyemezamirimo n’impamvu bagiye kwamburwa igishanga.

Guhinga nabi nibyo byatumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo kwambura ubutaka abadashoboye kubukoresha neza.
Guhinga nabi nibyo byatumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo kwambura ubutaka abadashoboye kubukoresha neza.

Muri iki kiganiro ubuyobozi bwagiranye n’abahinzi ariko bisa nk’aho ririya tangazo ryasaga n’irikebura abahinzi kuko ngo rwiyemezamirimo wavugwaga ni buri wese wiyemeza guhinga neza no kongera umusaruro, ibi bivuze ko mu bahinzi uziyemeza guhinga neza azongererwa ubutaka maze ukora nabi yakwe ubutaka.

Cyakora ngo ni ngombwa ko ibi bikorwa nyuma yo gukora no gupima ubutaka bundi bushya uwiyemeje guhinga wese akaba afite uburyo akurikiranwa, kandi akagirana amasezerano yanditse n’akarere ajyanye n’imisoro agomba gutanga.

Umuyobozi w’akarere wunirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu mu karere ka Muhanga, Uhagaze François avuga ko ku wa gatanu w’icyumweru gitaha hazabaho uburyo bwo gusuzuma niba abahinzi bazaba bamaze kwishyira ku rutonde, akabagira inama ko bakwibumbira mu makoperative kuko ariho byarushaho kubafasha.

Guhinga neza hamwe birakorwa ahandi ntibikorwe, ariyo mpamvu abahinzi bagiye gufatirwa imyanzuro.
Guhinga neza hamwe birakorwa ahandi ntibikorwe, ariyo mpamvu abahinzi bagiye gufatirwa imyanzuro.

Cyakora ngo ibi ntibizatuma abakoreshehe nabi ubu butaka bwa Leta batazabwamburwa hifashishijwe ifishi igaragaza buri umwe uko yakoresheje ubutaka bw’iki gishanga kuko hari aho bigaragara ko hahinze neza ahandi hahinze nabi.
Agira ati « ntakabuza, abatishije ibitari ibyabo n’abahinze nabi bazamburwa ubutaka buhabwe abandi babishoboye kububyaza umusaruro ».

Ku kibazo cy’imirima bita iy’igikuka ihingwa mu kajagari n’abaturage, abahinzi baribaza uko bakwinjira muri Koperative kugira ngo bizageze ku wa gatanu barangije kuzuza ibisabwa, maze ubuyobozi bwa Koperative KOPARWAMU bwemerera abaturage ko bayegera bakareba niba yujuje ibisabwa akinjira muri koperative.

Indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama ni uko abahinze urubingo ahegeranye n’imyaka barurandura, kuko ruyangiza, abahinze amashyamba nabo bagomba kuyarandura kuko ngo binyuranyije n’amabwiriza ya MINAGRI agenga imikoreshereze y’ibishanga.

Ishyamba ryegereye ahahingwa imyaka ngo rizarandurwa kuko ryonona ibihingwa.
Ishyamba ryegereye ahahingwa imyaka ngo rizarandurwa kuko ryonona ibihingwa.

Aborozi baragira ku gasozi nabo bakonesha imyaka y’abaturage ngo bagomba gufatirwa ibihano kuko byagaragaye ko bangiriza abaturage bakidegenmbya mu gihe umuhinzi aba yarashoye amaboko.

Abahinzi bamwe bishimiye ivugururwa rigiye gukorerwa muri iki gishanga dore ko bazakomeza kugikoresha mu gihe nta yandi masambu bari bafite bahingaho. Abaturage babarirwa muri 700 nibo bivugwa ko bahinga muri iki gishanga.

Euprem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka