Nyaruguru: Hashyizweho inzu yakira abahohotewe

Mu murenge wa Nyagisozi ho mu karere ka Nyaruguru hashyizweho inzu yakira abahuye n’ihohoterwa mu rwego rwo kuharuhukira kugirango bitabweho.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buvuga ko iyi nzu yashyizweho kubera ko byari bimaze kugaragara ko hari abantu bahohoterwa, bakaza mu buyobozi bahungabanye, kandi bakaba batahita boherezwa mungo zabo bagifite ihungabana.

Inzu yakira abahuye n'ihohoterwa yubatse mu murenge wa Nyagisozi.
Inzu yakira abahuye n’ihohoterwa yubatse mu murenge wa Nyagisozi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nireberaho Angelique avuga ko umuntu wahohotewe iyo ageze ku buyobozi, mu gihe bagishakisha uwamuhohoteye ngo ahanwe, uwahohotewe aba afashirizwa muri iyi nzu, yaba ari ukeneye kujyanwa kwa muganga akajyanwayo aturutse muri iyi nzu.

Ati “Tujya tugira ikibazo cy’abantu baza bahohotewe mu by’ukuri akaza yahungabanye kandi uteri buhite umubwira ngo asubireyo, ntiturafata uwamuhohoteye, tukabura n’aho tumushyira.

Iyi nzu irimo n'ibitanda ku buryo uwahohotewe uje ahagana abona aho aruhukira.
Iyi nzu irimo n’ibitanda ku buryo uwahohotewe uje ahagana abona aho aruhukira.

Iyi nzu rero ni izajya idufasha, kuburyo umuntu azajya aharuhukira, hagashakishwa uwamuhohoteye ikibazo cye kigakemuka agasubira iwe mu rugo, kuko byaba ari ikibazo gikomeye umuntu yahohotewe akagera no ku buyobozi agasubizwa mu rugo akaba yahura n’izindi ngorane nyuma.”

Bamwe mu bayobozi cyane cyane ab’utugari bavuga ko iyi nzu igiye kubafasha cyane kuko ngo bajyaga bahura n’ikibazo haba hari umuntu uje abagana yahohotewe bakabura aho bamushyira mbere y’uko agezwa kwa muganga niba ari ugomba kujyayo, cyangwa se mbere y’uko asubizwa mu muryango we.

Irene Mukasonga , uyobora akagari ka Maraba avuga ko iyi nzu ibafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Irene Mukasonga , uyobora akagari ka Maraba avuga ko iyi nzu ibafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Maraba Mukasonga Irene avuga ko iyo hagize uza amugana yahohotewe, bamuzana kuri iyi nzu, gusa yaba yakomerekejwe akabanza kuvuzwa. Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa, uyu muyobozi avuga ko iyi nzu ibafasha kuko uwahohotewe ahoherezwa bakamufasha agasubira mu rugo iwe amaze gutuza.

Ati “Hari nk’abagore bamwe bajyaga barara mu miringoti, batazi ko hari ikigo cyabashyiriweho ngo kibafashe, ariko ubu tuzajya bose tubohereza hano baze bafashwe ubundi basubire mu ngo zabo bameze neza.”

Icyakora uyu muyobozi avuga ko hari abagabo bahohotera abagore babo bakagerekaho no kubacyurira ngo bajye aho bubakiwe, gusa akavuga ko inyigisho ku bubi bw’ihohoterwa zigikomeje gutangwa kugirango abagabo bagifite imyumvire nk’iyo bahinduke.

Iyi nzu yakira abahuye n’ihohoterwa iracyari imwe mu karere ka Nyaruguru, gusa ubuyobozi buvuga ko buteganya ko hirya no hino mu karere ka Nyaruguru hazakwirakwizwa bene aya mazu, kuburyo nibura ngo imirenge ine cyangwa itanu izajya iba ifite inzu nk’iyi ihuriyeho.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka