Kirehe: Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya batujwe I Musaza bafashwe neza

Imiryango itatu y’Abanyarwanda birukanwe mu gihigu cya Tanzaniya batuzwa mu murenge wa Musaza akarere ka Kirehe, bakomeje kwishimira uko bakiriwe n’uburyo babayeho mu Rwanda.

Mu muhango w’igabana ry’umugabane wa miliyoni mirongo inani wabaye kuri uyu wa kane tariki 20/11/2014 wahuje abagize koperative y’abahinzi ba kawa (COCAMU) bo mu murenge wa Musaza, niho Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bakomeje kugaragaza ibyishimo nyuma yo gushikirizwa inkunga y’agaciro ka miliyoni 1,3.

Minisitiri Tugireyezu na Guverineri Uwamariya bashikiriza inkunga abanyarwanda birukanwe Tanzaniya.
Minisitiri Tugireyezu na Guverineri Uwamariya bashikiriza inkunga abanyarwanda birukanwe Tanzaniya.

Umwe mu bagize imiryango yirukanwe Tanzaniya witwa Kabera arishimira uburyo abayeho mu Rwanda nyuma yo kumutwarira inka yashaka kuzikurikirana bakamwuriza imodoka ku ngufu bamucyura mu Rwanda bituma asiga umugore we n’abana.

Yavuze ko nyuma yo kugera mu Rwanda yatunguwe n’uburyo yakiriwe neza n’uburyo igihugu cyeteye imbere, avuga ko mu Rwanda abayeho neza akaba yiteguye gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ibyo ni bimwe mubyafashijwe abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.
Ibyo ni bimwe mubyafashijwe abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.

Agira ati “Nyuma yo kunyibira inka, nashatse kuzikurikirana banyuriza imodoka ngo nsubire iwacu ngeze ino aha bamfata neza rwose turishimye mu Rwanda ntaribi nigeze mpura naryo ndumva mpashimye n’ubuyobozi bwacu, ndashimira n’umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame.”

Yakomeje avuga ko ubwo bamwurizaga imodoka umugore we n’abana be batatu yasigaye Tanzaniya ariko ngo abategereje mu Rwanda mu cyumweru gitaha ngo naze bafatanye n’abandi kwiyubakira igihugu.

Bishimiye inkunga bahawe.
Bishimiye inkunga bahawe.

Bapfakururimi Alphonse yishimiye inkunga yahawe na COCAMU kandi ngo abayeho neza mu gihugu cyamubyaye.

Yagize ati“Iyi nkunga igiye kumfasha n’umuryango wanjye, ndashimira iyi koperative yatuzirikanye n’abanyarwanda bose muri rusange kuko batwakiriye neza, turi mu mutekano batwirukana twumvaga ko tuje gupfa ariko kuva mpageze nasanze mu Rwanda ari heza pe! n’ejo bundi Perezida aza nagiye yo nsanga biraryoshye mpura n’abantu turaganira ndanezererwa. Mu Rwanda ni heza rwose.”

Tugireyezu Vénantie Minisitiri mu biro bya Perezida wa Repuburika yashimiye koperative COCAMU kuri iyo nkunga yageneye abanyarwarwa batujwe mu murenge wa Musaza nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya.

Ati “Ikindi tutabura kubashimira ni uburyo mwikoze ku mufuka mukagira icyo mugenera abanyarwanda abavandimwe bacu birukanwe muri Tanzaniya, iki ni igikorwa cy’intangarugero, mukomeze mubashyigikire kuko uwo muvandimwe niwe uzakurwaza mu gihe urwaye, niwe uzagutabara muri byose ntakicwe n’inzara muhari nk’uko mwahoze mubitumbwira.”

Usibye ibiribwa bigizwe n’ibigori n’ibishyimbo ndetse n’imyambaro koperative COCAMU yiyemeje no kubatera inkunga yo kububakira mu rwego rwo kubatuza ahantu hasukuye.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba banyarwanda batahutse vuba bagomba kwicara bakamera neza bityo bagateta kuko aha bari ni iwabo kandi ntawe uzongera kubashushubikanya na gato

kirizo yanditse ku itariki ya: 22-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka