Kamonyi: Abari bahagaritse akazi kubera kudahemberwa igihe bahawe amafaranga basubira mu kazi

Nyuma y’uko Kigalitoday.com itangaje inkuru ya bamwe mu bakozi bubaka ibiro by’akarere ka Kamonyi i Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge; bakoze igisa n’imyigaragambyo bakanga gukora tariki 19/11/2014; ababakoresha n’ubuyobozi bw’akarere bahagurukiye ikibazo amafaranga ya bo bayahabwa nyuma y’iminsi ibiri.

Abakozi bagera kuri 200, barimo 40 bari bigaragambije n’abandi bari bafitiwe umwenda na Sosiyeti ya Good Supply LTD, bahawe amafaranga ya bo ku mugoroba wa tariki 21/11/2014. Bamwe muri bo baratangaza ko bari barahangayitse kuko iminsi yari ibaye myinshi badahembwa, bakaba bari bamaze kugabanya icyizere cy’uko bazahembwa.

Umwe muri bo aragira ati ”urabona nk’umuntu utarasibye yari afitemo iminsi nka 35, urumva y’uko ari ukwezi n’iminsi mike. Njye ndishimye cyane kuko mpembwe, bitewe n’uko hari igihe utamenya abantu ibyo baba batekereza. Hari igihe uba uvuga uti bashobora kunyishyura cyangwa se bakanyambura”.

Aba bakozi ngo bahagaritse imirimo umunsi umwe, kuko ababakoresha bahise babiseguraho babemerera ko bagiye kubishyura bidatinze; ariko ngo n’ubwo bemeye gusubira mu kazi barasaba ababakoresha ko hatazongera kubaho ikibazo cyo gukerererwa kubahemba kuko baba bakeneye amafaranga yo kubafasha mu iterambere.

Ikibazo cyo kudahemba abakozi ngo cyatunguye ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi. Nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere akaba n’umuvugizi wa ko Emmanuel Bahizi, abitangaza ngo yasomye amakuru y’uko abakozi batishyuwe biramutangaza kuko yari azi ko Isosiyeti yatsindiye kubaka yishyurwa neza.

Aragira ati “Nta fagitire ya bo dufite itishyuye. Iyo duheruka bayiduhaye ku itariki 17/11/2014, tuyishyura kuri 19/11/2014”.

Akomeza avuga ko n’ubwo batanga isoko ryo kubaka, mu nshingano z’akarere harimo no gukurikirana ko abaturage bahakora bahembwa neza.

Ku bw’iyo mpamvu ngo mbere yo kumurika ibyubatswe Rwiyemezamirimo, abanza kugaragaza icyemezo ahawe n’ubuyobozi bw’umurenge yakoreyemo, cyerekana ko nta mwenda afitiye abakozi yakoresheje.

Avuga ku mpamvu yari yabateye gukerererwa kwishyura abakozi, Ndangizi John, umuyobozi wa Good Supply LTD, n’ubwo adahuza n’abakozi iminsi y’ubukererwe, avuga ko batindijwe no kunonosora amalisiti yanditseho imibyizi y’abakozi.

Mu gihe hari abakozi bavuga ko hari hashize igihe kirenga ukwezi badahebwa, Ndangizi we avuga ko amafaranga bahembye ari ayakorewe kuva tariki 01/11 kugeza tariki 15/11/2014.

Uyu muyobozi yongeraho ko Sosiyeti akuriye itigeze itanga ibice by’amasoko (sous traitances) mu mirimo yo kubaka ibiro by’akarere ka Kamonyi. Ngo ahubwo hari abakozi akoresha bitiranya abagapita b’imirimo itandukanye nko kubaka, gusakara no gushyiramo amashanyarazi n’amazi; bakavuga ko ari ababifitiye amasoko bita “ sous traitants”.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

niba babonye amafranga yabo rero bakomeze bakore akazi kabo maze imirimo y’akarere yihute

blaise yanditse ku itariki ya: 22-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka