Abagore bakwiye gutinyuka imyuga benshi bafata nk’iy’abagabo

Abagore bakwiye gutinyuka imyuga bamwe bafata nk’iy’abagabo kuko icy’ingenzi ari uko umuntu akora umwuga we awukunze kandi akumva ko umuhesheje ishema.

Ibi bivugwa na Uwimana Grace, umugore utwara imashini zihinga mu mushinga w’ubuhinzi bwa kijyambere wa BRAMIN uhuriweho n’ibigo bya Bralirwa na Minimex mu murenge wa Ndego wo mu karere ka Kayonza.

Uyu mugore avuga ko bagenzi be bamwibazaho byinshi kuko akazi akora ari ak’ingufu, ariko we akavuga ko akazi ke agakunda kandi kuva atangiye kugakora ngo nta ngaruka mbi yigeze akabonamo.

Uwimana avuga ko abagore bakwiye gutinyuka imirimo bamwe bafata nk'iy'abagabo.
Uwimana avuga ko abagore bakwiye gutinyuka imirimo bamwe bafata nk’iy’abagabo.

Avuga ko ajya kwiyemeza kugakora yabitewe n’uko yabuze amikoro yatuma ajya mu mashuri asanzwe, yiyemeza kwiga imyuga kugira ngo azabashe kwiteza imbere yisanga ari kwiga gutwara no gukoresha imashini zihinga.

Agira ati “Njya kubijyamo nabonaga n’ubundi ari ngombwa kuko nta mashuri yandi nari mfite ubushobozi bubaye buke bwo kugira ngo nige numva ko kwiga izi mashini na byo ntacyo bitwaye. Kandi nabyirutse mfite imbaraga ntacyambuza gukora umurimo uwo ari wo wose. Imyaka mbimazemo sinigeze mbura akazi nta n’icyo binantwaye, kereka mbuze imbaraga zo kubikora”.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yemeza ko kuva abonye uruhushya rumuhesha uburenganzira bwo gutwara izo modoka atigeze abura akazi. Gusa ngo benshi muri bagenzi be b’igitsinagore bamwibazaho byinshi, ndetse hakaba n’abakeka ko akazi k’ingufu akora kaba kadatuma yuzuza neza inshingano ze z’urugo.

Ati “Uba usanga njyewe n’iyo mvuye mu kazi hari abavuga ngo ese ubwo abana bawe ubatwara gute, urugo urutwara ute? Kandi ntabwo bimbuza kuba naza ngo njye mu kazi. Nabyaye mfata konji nk’abandi ngo mbanze mfate imbaraga bitewe n’akazi nkora k’ingufu, kandi kuva ntangiye gukora nta kibazo nigeze mpura na cyo mu kazi”.

Uwimana atwara imashini ihinga kandi ngo nta kibazo byigeze bimutera mu myaka hafi 8 amaze.
Uwimana atwara imashini ihinga kandi ngo nta kibazo byigeze bimutera mu myaka hafi 8 amaze.

Abagabo bakorana na Uwimana bemeza ko ari umugore ushoboye kandi ukora neza akazi ke, ibyo ngo bikagaragarira mu buryo akitangira umunsi ku munsi.

Uyu mubyeyi yemeza ko hari byinshi amaze kwigezaho abikesha ako kazi, agasaba bagenzi be b’igitsanagore kutitinya kuko ari umuhamya w’uko n’imyuga bamwe bafata nk’umwihariko w’abagabo umuntu w’igitsinagore wabyiyemeje na we yayikora mu gihe abikunze kandi akabishobora.

“Nk’umuntu w’umukobwa yavuga ngo sinzabishobora. Icyo nababwira ni uko batagomba kwitinya cyangwa ngo hagire uvuga ngo kariya kazi sinakajyamo karavunanye. Nonese ko ngashobora maze amezi abiri mbyaye? Urumva ko ari ikintu kiba gikomeye bamwe bavuga ngo gucika umugongo n’ibindi, akazi kose uragakora biterwa n’uburyo ugakunzemo,” uku ni ko akomeza bisobanura.

Mu bihe byashize abantu b’igitsinagore bakunze gukumirwa mu myuga imwe n’imwe yitirwaga abagabo, ugaragaye ayikora agafatwa nk’umushizi w’isoni cyangwa igishegabo.

Gusa politiki za leta y’u Rwanda zagiye zisubiza abagore uburenganzira bamwe bari barambuwe cyane cyane uburenganzira ku burezi, ibyo bikaba byaratumye bamwe batinyuka imyuga batakoraga atari uko batari bayifitiye ubushobozi, ahubwo ari uko amateka y’u Rwanda n’imyumvire ya bamwe mu Banyarwanda bitabemereraga gukora iyo myuga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imyumvire ya kera igomba kuvaho aho bafataga abagire nkabantu bdashoboye bakanakumirwa mi mirimo imwe n’imwe , uyu mugore yerekanye ikosora

pele yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka