Perezida Paul Kagame yageneye COCAMU imodoka ya FUSO

Mu muhango wo kugabana ubwasisi bwa miliyoni 80 hagati y’abanyamuryango bagize koperative COCAMU y’ubuhinzi bwa kawa mu murenge wa Musaza, Perezida Kagame yaboherereje intumwa ko abemereye imodoka ya FUSO izabafasha kugeza umusaruro ku ruganda.

Ubwo Perezida Kagame yasuraga akarere ka Kirehe tariki 14/11/2014, umwe mu banyamuryango ba COCAMU yamusabye ko yazaza bakifatanya kwishimira ibikorwa byiza bagezeho, kuri uyu wa 20/11/2014 akaba yoherejeyo intumwa zimuhagarariye.

Abanyamuryango ba COCAMU bari baje kugabana ubwasisi bwa koperative.
Abanyamuryango ba COCAMU bari baje kugabana ubwasisi bwa koperative.

Tugireyezu Venantie minisitiri mu biro by’umukuru w’igihugu ari nawe wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori, yavuze ko Perezida Kagame yamutumye ngo abashimire cyane mu bikorwa by’iterambere bakora mu karere ka Kirehe, abasaba gukomeza gukora cyane.

Yagize ati“Perezida wa Repuburika yansabye kubasaba gukomeza gukora cyane mwongera umusaruro ariko kandi abasaba gukomeza gusigasira ibyo mwagezeho kugira ngo mukomeze mutere imbere”.

Mu butumwa Perezida Kagame yatumye Minisitiri harimo n'imodoka ya FUSO.
Mu butumwa Perezida Kagame yatumye Minisitiri harimo n’imodoka ya FUSO.

“Mu kuborohereza kugeza umusaruru w’ikawa zanyu ku nganda yabemereye imodoka iri mu bwoko bwa FUSO, reka nsubiremo neza Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yageneye Koperatiove COCAMU imodoka iri mu bwoko bwa FUSO. Nyakubahwa Perezida wa Repuburika muramuzi imvugo ye niyo ngiro imodoka irabageraho vuba”; nkuko Minisitiri Tugireyezu yakomeje abitangaza.

Bamurabako Juvenal umuyobozi wa Koperative COCAMU yavuze ko bishimiye inkunga Perezida Kagame yabahaye akaba avuga ko iyo modoka bagiye kuyifashisha mu kugeza umusaruro wabo ku nganda ngo bikazatuma koperative yabo irushaho gutera imbere kuko ngo mu byabagoraga no kugeza umusaruro ku nganda byabagamo.

Nyiramahoro Theopiste wasabye ko Perezida Kagame asura COCAMU yashimye ko imvugo ari yo ngiro.
Nyiramahoro Theopiste wasabye ko Perezida Kagame asura COCAMU yashimye ko imvugo ari yo ngiro.

Abaturage bari benshi muri ibyo birori wabonaga bishimiye ubutumwa bwa Perezida Kagame bagejejweho bakaba bemeza ko bagiye gukora bivuye inyuma ngo n’umubare w’abanyamuryango bazakomeza kubongera mu gukomeza guteza Koperative imbere.

Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, mu ijambo rye yashimiye abaturage b’umurenge wa Musaza byumwihariko Koperative COCAMU kuba barikirije intero ya Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yo kwiteza imbere bibumbira mu makoperative.

Minisitiri Tugireyezu na Guverineri Uwamariya bishimiye COCAMU.
Minisitiri Tugireyezu na Guverineri Uwamariya bishimiye COCAMU.

Yagize ati “ijambo ryo kugabana ubwasisi rirakomeye turiceho akarongo kuko nta na hamwe barantumira bagabana ubwasisi, tukaba tugirango tubashimire kuko intero ya Perezida yo gukangurira Abanyarwanda kwibumbira mu makoperative baharanira kwigira no kwishakamo ibisubizo tubashimire ko iyo ntero mwayikirije kandi tubona mugana heza.”

Guverineri uwamariya yakomeje ashimira Perezida wa Repuburika kuba yabazirikanye akaboherereza intumwa kandi ngo kuri we imvugo ni yo ngiro.

Icyo ni icyivugo cya Koperative COCAMU.
Icyo ni icyivugo cya Koperative COCAMU.

Tihabyona Jean de Dieu umuyobozi w’akarere ka Kirehe w’agateganyo yashimiye abaturage batuye umurenge wa Musaza avuga ko umusaruro wa kawa yera muri uwo murenge ugize igice kinini cy’umusaruro wa kawa yera mu karere kose ka Kirehe.

Intumwa y’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda (RCA)yashimye abagize koperative COCAMU avuga ko bakora neza cyane mu makoperative yose avuga ko RCA izakomeza kubaba hafi.

Habayeho umwanya wo gucinya akadiho hagati y'abanyamuryango ba COCAMU n'abayobozi.
Habayeho umwanya wo gucinya akadiho hagati y’abanyamuryango ba COCAMU n’abayobozi.

Koperative COCAMU imaze kugera ku ntera ishimishije kuko ngo muri uyu mwaka wa 2014 binjije ibihumbi 2700 y’amadorari, ikigereranyo cya kawa beza ku mwaka bakaba bashobora kwinjiza toni 900 z’ibitumbwe bishobora kubyara toni 170 za kawa zumye.

Miliyoni mirongo irindwi nizo abanyamuryango bagize COCAMU bagabanye izindi icumi ziraguma mu isanduku y’abanyamuryango mu rwego rwo kwizigamira.
Ibindi COCAMU imaze kugeraho hari uruganda rutunganya kawa, ibipimo bya kawa, ibitari inzu Koperative ikoreramo, imodoka n’ibindi.

Uwo muhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye.
Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye.

Koperative COCAMU yashinzwe muri 2003 itangirana n’abanyamuryango 30, muri 2006 yabonye ubuzima gatozi ubu ikaba imaze kugira abanyamuryango 584 ikaba ikomeje gusaba abatayirimo kuyiyoboka kuko ngo imiryango irakinguye.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rega imvugo niyo ngiro icyo perezida Kagame asezeranije abaturage aragikora

twagira yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka