Nyamasheke: N’ubwo yabahekuye byageze ubwo baba inshuti zikomeye

Bamwe mu baturage mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere Ka Nyamasheke bavuga ko bamaze gutera intambwe ikomeye kandi idasubira inyuma mu kubaka amahoro arambye y’igihugu bishingiye ku bumwe n’ubwiyunge bakangurirwa kandi bigishwa umunsi ku munsi.

Aba baturage bavuga ko kwiyunga ari urugendo umunyarwanda akwiye gukora buri munsi agamije ubumwe bw’abanyarwanda no kubaka u Rwanda ruzira jenoside no guheza igice cy’abanyarwanda ku byiza by’igihugu.

Kanyabashi Pascal utuye mu Mudugudu wa Kabacuzi mu Kagari ka Mariba mu Murenge wa Nyabitekeri yaje mu nama ku biro by’akarere azanye n’uwo yahekuye akamwicira abavandimwe n’inshuti ze muri jenoside yakorewe abatutsi.

Kanyabashi avuga ko nyuma yo gusaba imbabazi, kwicuza no kwigaya yabashije kubohoka ubugome yakoze. Nyuma yo kubohoka no guhanirwa icyaha yakoze, yegereye abo yahemukiye bariyunga baba umwe none babaye n’inshuti.

Agira ati “narabohotse niyambuye ibitekerezo bishaje twatojwe, abana banjye bakinira aho nahemukiye, nanjye ndahisanga twamaze kubona ko nta wundi munyarwanda ukwiye kongera gushukwa, n’ubwo nahemutse narababariwe”.

N'ubwo Kanyabashi yahemukiye Mukamugema bariyunze kubera gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".
N’ubwo Kanyabashi yahemukiye Mukamugema bariyunze kubera gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".

Mukamugema Cansilde aturanye na Kanyabashi wagize uruhare mu jenoside yakorewe umuryango we. Avuga ko byari bigoye cyane gukora urugendo rwo kubabarira kubera ibikomere by’umubiri n’umutima yatewe na jenoside yakorewe abatutsi ariko ko “Ndi umunyarwanda” yaje ikamwomora, akaba asigaye ntacyo akikanga kandi afite icyizere cy’ubuzima bw’ejo.

Agira ati “uyu mugabo nagiye kumureba mu gicuku ngo tuzane ni inshuti yanjye ikomeye n’ubwo yampekuye ariko twarenze amateka yansabye imbabazi abikuye ku mutima, turi abanyarwanda bagomba kubaka igihugu cyabo hamwe. Byari bigoye kugenda uziko batongera kugutema “Ndi umunyarwanda” yatumye twongera guhura turaganira turasangira, nta muhutu, nta mututsi bakiba iwacu”.

Mukamugema avuga ko ukuri ariko kuzakiza abanyarwanda bakiyumva ko ari umwe bakarenga amateka bagamije kuzaraga abakiri bato u Rwanda rw’amahoro.

Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ni imwe muri gahunda za Leta zifasha abaturage kwicarana bakaganira ku bibahuza n’ibyabatanyije byabyaye jenoside yakorewe abatutsi, bagafatira hamwe ingamba zo gusigasira ubumwe bwarangaga abanyarwanda kuva kera, bimika ibibahuza nk’abanyarwanda bagamije kwimakaza amahoro arambye mu Rwanda.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka