Rukara aracyayoboye Tour du Rwanda

N’ubwo umunya Marooc Marouini Salaeddine yatwaye agace Muhanga –Rubavu kuri uyu wa kane tariki 20/11/2014, ntibyabujije Umunyarwanda Ndayisenga Valens Rukara kuguma ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange rw’agateganyo.

Abakinnyi 58 ni bo batangiye iyi nzira iruhije ku bijyanye n’imiterere y’ahasiganwaga, hari higanjemo imisozi n’amakoni maremare, mu gihe ikirere na cyo kitahiriye abari ku magare kuko imvura n’ibihu byagiye biba imbogamizi kuri uyu munsi.

Umunya Marooc Marouini Salaeddine yageze i rubavu ari uwa mbere.
Umunya Marooc Marouini Salaeddine yageze i rubavu ari uwa mbere.

Inzira yo kuri uyu wa kane yari ifite itandukaniro ryo kugira abantu benshi bayikurikiranaga kurusha ahandi, cyane cyane ahitwa Nsakira mu karere ka Rubavu havuka abasore babiri b’ikipe y’igihugu Hadi Janvier na Gasore Hategeka.

Ubwo ibirometero 25 byari bimaze gukinwa, abakinnyi 25 batangiye kwiyomora ku bandi aho igice cyari cyasizwe hafi umunota cyanabarizwagamo Ndayisenga Valens wambaye umupira w’umuhondo kugeza magingo aya. Uyu musore uyoboye abandi muri iri siganwa ariko, yaje gufata aba bari imbere, ubwo bari bageze mu birometero 38 by’iyi nzira.

Ubwo abakinnyi bari bageze aho Hadi na Gasore bavuka abafana biteye mu kirere.
Ubwo abakinnyi bari bageze aho Hadi na Gasore bavuka abafana biteye mu kirere.

Nkuko bimaze iminsi bigaragara muri iri siganwa, abakinnyi bakomeje kugendera mu gikundi kimwe aho ku birometero 62, iki cyari kiyobowe n’abasore b’ikipe y’u Rwanda ya Kalisimbi inabarizwamo Ndayisenga Valens.

Umunya Marooc Marouini Salaeddine yaje kwikura mu gikundi cy’abakinnyi batanu bari imbere ubwo hari hasigaye metero 300 maze agera i Rubavu ari we uzamuye amaboko nk’utwaye agace kareshyaga n’ibirometero 138 na metero 800.

Murumuna wa Hadi (ufashe icyapa) yari umwe mu baje kumufana i Nsakira.
Murumuna wa Hadi (ufashe icyapa) yari umwe mu baje kumufana i Nsakira.

Muri rusange ariko, umukinnyi Ndayisenga Valens Rukara aracyayoboye iri siganwa aho amaze gukoresha 13h4916” akaba arusha amasegonda 56 Nsengimana Jean Bosco umukurikiye. Umunyamahanga uza ku mwanya wa hafi ni umunya Eritrea Debretsion Aron uri ku mwanya wa kane umunota n’amasegonda 18 inyuma ya Rukara.

Kuri uyu wa gatanu ni bwo abakinnyi bari busiganwe agace karekare k’iri siganwa bahaguruka i Rubavu mu tara y’uburengerazuba berekeza i Nyanza mu ntara y’amajyepfo mu nzira y’ibirometero 182.

Hadi Janvier aracyambaye umupira w'umuhondo.
Hadi Janvier aracyambaye umupira w’umuhondo.

Abaje ku myanya itanu mu gace Muhanga-Rubavu

1. Marouini Salaeddine Marooc 03h46’25”

2. Buru Temesgen Ethiopie 03h46’25”

3. Nsengimana Jean Bosco Kalisimbi 03h46’25”

4. Ndayisenga Valens Kalisimbi 03h46’28”

5. Byukusenge Patrick Akagera 03h46’28”

Tour du Rwanda ikomeje gushimisha abayitabira.
Tour du Rwanda ikomeje gushimisha abayitabira.

Uko bakurikirana muri rusange

1. Ndayisenga Valens Rwanda Kalisimbi 13h 49’16”

2. Nsengimana Jean Bosco Rwanda Kalisimbi 13h50’ 12”

3. Biziyarenye Joseph Rwanda Kalisimbi 13h50’31”

4. Debretsion Aron As. Be. Co 13h 50’34”

5. Byukusenge Patrick Rwanda Akagera 13h50’41”

Hadi Janvier nawe uvuka mu karere ka Rubavu yari afite abafana.
Hadi Janvier nawe uvuka mu karere ka Rubavu yari afite abafana.
Aho Gasore avuka mu karere ka Rubavu yari afite abafana benshi.
Aho Gasore avuka mu karere ka Rubavu yari afite abafana benshi.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko kuki bariya bakobwa bambara maillot Jaune kdi batakinnye! Nabo barya ubuzima kweli.

J P yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

uyu mwaka abana b’urwa Gasabo batweretse ko atari imvugwarimwe nibatere ikirenge mu cy’intore izirusha intambwe gutsinda niyo ntego .Courage tubari inyuma .from Theodore Gakenke district,Gakenke Sector,Rusagara cell.

ndayisenga Theodore yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Ba rukara ni batureke natwe turashoboye.

ndayisenga alias yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka