Kayonza: GS Rwimishinya ngo ntiyigeze igira imbogamizi mu kugaburira abana

N’ubwo ku mashuri amwe n’amwe gahunda yo kugaburira abana ku mashuri igenda ihura n’imbogamizi zituma ishyirwa mu bikorwa rya yo rigorana, ubuyobozi bw’ishuri rya Rwimishinya ryo mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza buvuga ko butigeze buhura n’ikibazo kuri iyo gahunda.

Mu bigo by’amashuri bimwe na bimwe byo mu karere ka Kayonza no mu gihugu muri rusange iyo gahunda yagiye ihura n’imbogamizi z’uko bamwe mu banyeshuri batishyuye imisanzu, bigatuma mu gihe cyo gufata ifunguro bamwe bagaburirwa abandi ntibagaburirwe kandi bose bagomba gukomezanya amasomo ya nyuma ya saa sita.

Umuyobozi w’ishuri rya GS Rwimishinya, Kanamugire Pascal avuga ko iryo shuri ritigeze rihura n’ikibazo cyo kugaburira abana bamwe abandi ntibarye, kuko ryakoranye inama n’ababyeyi bakumvikana uburyo bubiri umubyeyi ashobora gutangamo umusanzu.

Ubusanzwe umubyeyi ngo yishyurira umwana amafaranga ibihumbi 12 ariko utabashije kuyabona akaba ashobora kugemura ku ishuri ibiribwa cyangwa inkwi zifite agaciro k’ayo mafaranga.

Kanamugire abisobanura agira ati “Nta mbogamizi ikabije irimo, ababyeyi twakoranye inama bemeza uburyo bubiri, gutanga amafaranga ibihumbi 12, cyangwa utayafite agatanga ibiryo bifite ikiguzi cy’ayo mafaranga”.

Mu mashuri amwe n'amwe iyo abana bagiye gufata ifunguro rya Saa sita abandi basigara mu ishuri kubera batishyuye imisanzu ibemerera kurya.
Mu mashuri amwe n’amwe iyo abana bagiye gufata ifunguro rya Saa sita abandi basigara mu ishuri kubera batishyuye imisanzu ibemerera kurya.

Abanyeshuri biga muri iryo shuri bavuga ko iyi gahunda yabafashije cyane kuko benshi muri bo ngo batabashaga kwiga neza amasomo ya nyuma ya saa sita kubera inzara mu gihe iyi gahunda yo kubagaburira ku ishuri yari itaratangira.

Mu karere ka Kayonza hari ibigo by’amashuri 31 biri muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12, ariko ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda muri ayo mashuri yose ngo rigeze ku gipimo cya 70% gusa nyuma y’amezi agera hafi kuri atanu itangiye.

Kuba ishirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda ritaragera ku gipimo cya 100% ngo biterwa ni uko hari bamwe mu babyeyi batarayigira iyabo.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolée avuga ko ababyeyi bakwiye kumva ko bagifite inshingano yo kugaburira abana ba bo, kuko icyahindutse ari aho umubyeyi yari asanzwe ahera umwana we ifunguro.

Agira ati “Ubu turi kuri 70% y’abana bagaburirwa ku ishuri. Icyo twabwira ababyeyi ni uko uwagaburaga akiri wa wundi, ni umubyeyi. Icyo umubyeyi yahinduye ni aho yaheraga umwana igaburo, yarimuheraga mu rugo none ararimuhera ku ishuri. Niba tuvuga ngo ifunguro rimwe rya saa sita ritwara amafaranga 200, ni igiciro gitoya”.

Kimwe mu bituma mu mashuri amwe n’amwe gahunda yo kugaburira abana ku ishuri itagenda neza ni uko hamwe na hamwe ababyeyi usanga batarakorewe ubukangurambaga, kugira ngo mu gihe atabashije kubona amafaranga y’umusanzu ashake ibindi bintu yatanga bifite agaciro ka ya mafaranga, haba mu buryo bw’ibiribwa, inkwi cyangwa imbaraga ze mu gutegura ifunguro ry’abo banyeshuri.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka