Umuvuzi gakondo avuga ko yeretswe kuvura amashitani mu Karere ka Ngororero

Umugore witwa Mukamazimpaka Alphonsine usanzwe ari umuvuzi gakondo ukomoka mu Karere ka Karongi, ubu umaze amezi 7 aba mu karere ka Ngororero avuga ko yaje gufasha abagatuye kwica no kwirukana amashitani cyangwa amadayimoni menshi yibasiye abatuye aka karere.

Uyu mugore avuga ko aka kazi yagatangiye nyuma yo kwerekwa (kubonekerwa) akagaragarizwa ukuntu abatuye Ngororero bibasiwe n’amarozi n’amashitani cyangwa se ibyo yita imyuka mibi.

Mukamazimpaka avuga ko iyo ageze mu muryango ufite ikibazo nk’icyo ngo ahita yerekwa umuntu ufite ayo mashitani, aho ayabika, aho ayakomora n’ibindi.

Ubusanzwe uyu mugore w’umupfakazi yayobotse Imana ava muri Kiliziya gaturika anyura muri GOSHEN nyuma ajya muri Eglise des Amis ari naho Imana imufashiriza gukora ibyo bikorwa yita iby’ubutabazi.

Ikindi kandi ngo afite impano yo kumenya ibyabaye cyangwa ibizaba ku muntu bityo akaba yamurinda ayo makuba.

Mukamazimpaka avuga ko yeretswe gukiza amashitani abatuye mu Karere ka Ngororero.
Mukamazimpaka avuga ko yeretswe gukiza amashitani abatuye mu Karere ka Ngororero.

Uyu mugore ngo amaze gukiza abagera ku 100 mu mezi 7 amaze mu Karere ka Ngororero kandi ngo ibikorwa bye bizwi n’ubuyobozi bw’akarere. Naho mu gihugu hose, uyu mugore ngo amaze gusengera abantu 600 mu myaka 6 amaze ahawe iyi mpano ari nako yica, yirukana cyangwa atwika amadayimoni aba ari muri abo bantu.

Uyu mugore ngo yiyambazwa n’abantu benshi harimo n’abakora mu nzego z’ubuyobozi mu Karere ka Ngororero ku buryo bemera ibikorwa bye n’ubwo ntawe ushaka kubitangira ubuhamya ku mugaragaro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero, Nyiraneza Clothilde avuga ko uyu mugore yabagejejeho ibyangombwa bimwemerera gukora ubuvuzi gakondo, ariko amakuru abageraho akaba ari uko avurisha bibiliya.

Akomeza avuga ko hari abaturage bo mu Karere ka Ngororero ndetse n’ubuyobozi bw’aho yaturutse muri Karongi bahamya ubushobozi bw’uyu mugore mu kuvura izo ndwara.

Ngo amaze gukiza abantu bagera kuri 600 mu gihugu hose akoresheje Bibiliya.
Ngo amaze gukiza abantu bagera kuri 600 mu gihugu hose akoresheje Bibiliya.

Uyu mugore asaba ubuyobozi bw’akarere kumufasha kugera mu karere hose kuko ngo kibasiwe n’amadayimoni.

Bamwe mu baturage twaganiriye bemeza iby’uyu mugore witwaza n’amafoto y’abantu yakijije mu rwego rwo guhamya ibyo akora, bavuga ko mu duce tumwe na tumwe tw’aka karere hadutse amadayimoni yitwa “ibitama” ngo akaba ariyo yiganje muri aka karere.

Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA) ku rwego rw’Igihugu ari naryo Mukamazimpaka abarizwamo, Twambazimana Diedonnée, avuga ko kuvura kuri ubwo buryo bikorwa mu rwego rw’idini bidakorwa nk’ubuvuzi gakondo, ariko ubukora akaba ashobora kuba n’umuvuzi gakondo.

Akomeza avuga ko ubwo buryo bwo kuvurisha amasengesho budakwiye kwitiranywa n’ubuvuzi gakondo, ubukora nawe akaba agomba kwitwararika no kumenya gutandukanya abo avuye mu buryo gakondo n’abo avuye mu buryo bw’idini n’amasengesho.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo mumama azahabwe ubufasha azenguruke uturere twose arebe ko amashitani atatashye mu banyarwanda.

MINYONI yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

aho siho mugira igihugu cyacu isoko ritazwi(ritahwa nabatazwe rigacururizwamwo abatazwi= kuko nta misoro,nta murongo)
Abavuzi GAKONDO bari bakwiye kugarukira umwuga wabo=batora uwubahagarariye yumva icyo kuvura aricyo:
 abacuragura,abavugana na ba sekuru/nyirakuru, abatanga imiti yo kubona: akazi,umugabo/gore,amagaranga,abana. Abahanura ko umuntu azagira iminsi myiza ubuzima bwiza = IBI BYOSE NI IMITWE SI UBUVUZI...NTA NUWA BIGENDEREZA(SCIENTIFIQUEMENT" IBYIFUZO BISHOBORA KUBA INDWARA ARIKO UMUTI NTUBA KWA MUGANGA")KUVURA GAKONDO BIKWIYE GUKORWA NA MUGANGA GAKONO= MU GANGA, si uwabonekewe,si uwarose, si uwa iraswe na se/sekuru/ryangombe/nybingi ...nande!!!!!RURA IRAKWIYE KUBAGENDERA(ABAVUZI GAKONDO)

MARIE yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka