Nyaruguru: N’abagabo barahohoterwa ariko ntibabivuga

Impuzamiryango “Pro-Femmes twese hamwe” iratagaza ko n’abagabo bakorerwa ihohoterwa n’abo bashakanye, ariko ntibatinyuke kubivuga.

Mu biganiro “Pro-Femmes Twese hamwe” yagiranye n’inzego zinyuranye z’abayobozi mu Karere ka Nyaruguru kuwa 17/11/2014, hatangajwe ko hirya no hino hakigaragara ihohoterwa rikorerwa abagore ari nawo mubare munini, gusa ngo hari n’abagore bahohotera abagabo babo ariko abagabo ntibatinyuke kubivuga banga ko umuryango nyarwanda wabaseka.

Pro-femme twese hamwe ivuga ko hakomeje ubukangurambaga ngo hatagira uwo ari we wese uhohoterwa yaba umugore cyangwa umugabo.

Inzego zinyuranye zigomba kugira uruhare mu guca burundu ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Inzego zinyuranye zigomba kugira uruhare mu guca burundu ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Bikunze kugaragara mu Rwanda aho abagore batangaza ko bahohoterwa mu buryo butandukanye, ibi benshi bagahamya ko biterwa n’umuco w’abanyarwanda utarahaga agaciro kanini abagore, hakiyongeraho n’ikibazo cy’imitungo bigatuma umugabo yumva ko yikubiye uburenganzira bwose mu rugo.

Nyamara n’ubwo bivugwa ko abagore ari bo benshi bahohoterwa n’abagabo, bamwe mu baturage bavuga ko ngo hari n’abagabo bagenda bahura n’ihohoterwa ririmo no gukubitwa n’abagore akenshi kubera kutumva neza no kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ubusinzi ndetse n’amakimbirane ashingiye ku mutungo.

Umutoni Jeanne uhagarariye abagore mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Nyagisozi avuga ko aho atuye hari igihe abagabo bahohoterwa gusa ngo ntibakunda kubitangaza.

Ati “Abagabo barahohoterwa, kuko nkanjye uhagarariye abagore, nk’iyo nasuye ingo hari igihe ngera mu rugo umugabo akabasha kunyihererana akantekerereza, ugasanga ikibazo afite ari uko ahohoterwa bikamugumamo ntatinyuke kubivuga. Ni uko abagabo badasakuza ariko ubundi nabo barahohoterwa rwose”.

Umutoni avuga ko hari abagabo bahura n'ihohoterwa ariko bagaceceka.
Umutoni avuga ko hari abagabo bahura n’ihohoterwa ariko bagaceceka.

Umutoni avuga ko iyo bimenyekanye ko umugore runaka ahohotera umugabo we, ngo nk’urwego ruhagarariye abagore begera umugore bakamwigisha ku bubi bw’ihohoterwa, ndetse ngo bakanabasobanurira neza icyo uburinganire n’ubwuzuzanye ari cyo kuko ngo akenshi bikorwa n’abagore batabisobanukiwe.

Ati “iyo dusanze bimeze bityo rero umugore turamwegera tukamwigisha, tukamusura buri munsi tukamubuza kurwana n’umugabo we ndetse tukanamusobanurira neza ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye, mbese tukabarinda intonganya mu rugo”.

Impuzamiryango Pro-femmes twese hamwe yo ivuga ko abanyarwanda bagomba guhabwa ubumenyi buhagije haba abagore ndetse n’abagabo ku bubi bw’ihohoterwa.

Kubera iyi mpamvu, uyu muryango watanze imfashanyigisho ku bayobozi banyuranye bo mu karere ka Nyaruguru, mu rwego rwo kurushaho gusobanurira abaturage ububi bw’ihohoterwa kuko ngo hari n’abahohotera batari babizi.

Dusenge avuga ko ikigamijwe ari uko nta munyarwanda wahohoterwa yaba umugore cyangwa umugabo.
Dusenge avuga ko ikigamijwe ari uko nta munyarwanda wahohoterwa yaba umugore cyangwa umugabo.

Dusenge Angélique umukozi muri pro-femmes twese hamwe avuga ko ikigamijwe ari uko nta munyarwanda n’umwe wahohoterwa yaba umugore cg umugabo. Aha ni naho ahera asaba ko umugabo uwo ari we wese waramuka ahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa ashobora kwegera inzego zibishinzwe agatabarwa kimwe n’abandi.

Ati “N’ubwo tugaragaza ko ihohoterwa rikorerwa abagore kurusha uko rikorerwa abagabo, ariko ntitwirengagiza ko hari n’abagabo bahohoterwa. Hari n’igihe abagabo ubwabo babyivugira ukumva abantu baravuga ngo n’abagabo barahohoterwa ariko bagatinya kubivuga, nk’umuntu w’umugabo watinyuka kuvuga ko umugore amukubita, ugasanga biramutera ipfunwe kuba umuntu wari umutware w’urugo avuga ko asigaye akubitwa, ariko icyo twifuza rero ni ugusobanurira abagore n’abagabo ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose atari ryiza”.

Amategeko avuga ko ihohoterwa ari igikorwa cyose gikorewe umuntu atabishaka kikaba gishobora kumugiraho ingaruka haba ku mubiri, kumwangiza mu bitekerezo cyangwa ku buryo bushingiye ku gitsina, ibi bikaba bishobora gukorwa n’umwe mu bashakanye cyangwa se undi muntu wese ufiteho undi ububasha.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nubundi abagabo barahohoterwa ariko nti babivuga ariko bagomba nabo guhabwa uburenganzira bwabo

tibingana yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

ihohoterwa ntirigira iherezo nubwo rifite itangiriro. I burayi ubwiye umugore/umugabo wawe uti wa gicucu we ni ihohoterwa(umwambuye ubwenge, umugize umuntu muto....n´ibindi)ariko mu bisanzwe ni igitutsi nkuko umuntu yabwira undi ati urimbwa pe!
ihohoterwa ririho rifata indi ntera:
none urongoye umugore ashobora kuguhohotera ikibazo gikuru ntikib kiri ku mugabo???kuramwo ku nanirana kuko bose bashobora ku nanirana(umugabo/umugore).
ubundi umugabo akubiswe numugore mu rugo rwe aba atari umugabo"NTABA AKWIYE NO KUBIVUGA" garuka ku muco, mureke COPY/COLLER ibyo iburayi kuko bo hari nabiyita abagabo bagife amabere ni....,cg abakobwa wamurea ugasanga ni umuhungu wambaye amahelena, yasokoje nkabakobwa ariko ubwana na majigo ari umuhungu pe!garuka iwacu rero.....umuco imbere,amakimbirane agabanuke,kandi akemurirwe mu MURWANGO=NICO ABAZUNGU BABUZE.

john yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka