Kirehe: Yamutwitse n’amazi ashyushye amuziza terefoni

Umukobwa witwa Gaudence Tuyishimire arwariye mu bitaro bya Kirehe nyuma yo kumenwaho amazi ashyushye na mugenzi we witwa Muhoza Clarisse basanzwe bakorana muri “Self service Restaurant” ikorera i Kirehe kuri uyu wa gatatu tariki 19/11/2014.

Mu ma saa tanu z’amanywa mu gihe Tuyishimire yari ari kumesa imyenda hafi y’igikoni nibwo Muhoza yaje yinjira mu gikoni adaha amazi bari bagiye gutekesha ubugari ngo ayamumena mu maso.

Nk’uko Kigali today yabitangarijwe na Ilidephonse Niyonzima nyiri ako kabari, ngo byatangiye ku mugoroba wo kuwa mbere ubwo umuhungu atabashije kumenya izina yamuhamagaye amwihererana hanze amubwira ko umukozi we witwa Muhoza Clarisse amufitiye amafaranga ibihumbi 8.

Nyuma y’ibyo uwo muhungu yafashe terefoni ya Muhoza arayitwara ni uko Muhoza akomeza gutonganya Tuyishimire bakorana aho mukabari amubwira ko ariwe wagize uruhare kugira ngo uwo muhungu amutware terefoni, akomeza kumubwira ko we n’uwo muhungu bazayizira.

Ngo Tuyishime yamusubije ati “mujye mutwara amafaranga y’abandi mwishyure ibyo mwavuganye”.

Tuyishimire yagize ubushye bukomeye.
Tuyishimire yagize ubushye bukomeye.

Mu ma saa tanu yo kuri iyu wa gatatu mu gihe amazi yo kwarika ubugari yari ku ziko, Muhoza yabwiye umuhungu witwa Hashakimana Emmanuel ukora mu gikoni ko hari umushaka hanze.

Hashakimana yahise asohoka kuko atari azi amayeri ya Muhoza ajya kureba umuntu umushaka hanze agezeyo abura umuntu, bivuze ko Muhoza yashakaga gutwika Tuyishimire nta muntu ubibona.

Tuyishimire we yari imbere y’igikoni amesa imyenda ntacyo yikanga ni uko Muhoza abonye ko Hashakimana asohotse ahita adaha amazi yari ku ziko yo kwarika ubugari ayamena mu maso ya Tuyishimire.

Hashakimana abuze uwo wamushakaga yahise yumva Tuyishimire avuza induru ni uko we n’abandi bakozi bakorana biruka batabaye bahurira na Muhoza mu cyumba asohoka yiruka ntibabyitaho bihuta batabara Tuyishimire kuko ntiyashoboraga kubona amaze kumenwa amazi ashyushye mu maso nk’uko abitangaza.

Ngo mu gihe abandi bari batabaye bahugiye kuri Tuyishimire, Muhoza wari ukoze ibyo yabaciye mu rihumye arabacika ahita atega moto aragenda, kugeza ubwo igihe twandikaga iyi nkuru bari bataramenya irengero rye.

Nyuma yo gutwika mugenzi we, Muhoza yaburiwe irengero.
Nyuma yo gutwika mugenzi we, Muhoza yaburiwe irengero.

Umukoresha wabo akibona ko Tuyishimire amaze gushya yafatanyije n’abakozi be bamujyana ku bitaro nyuma y’aho ajya kubimenyesha Polisi ikorera i Kirehe.

Nyuma yo kumenwaho amazi ashyushye yagize ubushye bukomeye

Tuyishimire aho arwariye mu bitaro bya Kirehe biragaragara ko yagize ubushye bukomeye cyane cyane mu gice cy’isura no ku kaboko k’ibumoso.

Ubwo Kigali today yamusangaga mu bitaro n’ubwo kuvuga bitamworohera, yavuze ko umubano we na Muhoza utari wifashe neza, ngo bahoraga bashwana bagakizwa n’ubuyobozi bigera n’aho bari barababujije kurara mu cyumba kimwe.

Ngo ubwo yamutwikaga yari amaze iminsi amubwiye ko we n’umusore wamutwariye terefoni bazabizira agahora amwiyenzaho amubwira amagambo mabi.

Yagize ati “nari nunamye mesa imyenda numva Muhoza amennyeho amazi ashyushye mu gihe nkiribwa adaha andi arongera ayanshucira mu maso hose abikora inshuro eshatu nitura hazi”.

Ubwo bamutwika yari ahugiye mu kumesa.
Ubwo bamutwika yari ahugiye mu kumesa.

Niyonzima umukoresha wabo aganira na Kigali today yavuze ko abo bakobwa bari bamaze iminsi ine batongana bapfa imyenda bambara bigera aho umwe afatira terefoni y’undi.

Umukoresha wabo ngo yabonye ko ikibazo cyabo gitangiye kugira indi ntera atumiza inama y’abakozi mu rwego rwo gukemura ibibazo bafitanye biranga biba iby’ubusa, nibwo ikibazo yagishikirije umuyobozi w’umudugudu ndetse n’uw’akagari ngo barabunga basabana imbabazi banavuga ko batazongera gushwana kandi ko bagiye kubana neza.

Mu gihe nyuma yo gutwika mugenzi we Muhoza yaburiwe irengero, ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu karere ka Kirehe bukomeje kumushakisha kugira ngo ahanirwe icyaha yakoze.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Naho umuntu yaba yaguhemukiye, si byiza kwihanira, kuko ubuyobozi burahari, kandi icyo bubereyeho harimo no gutuma abaturage babana neza, umutekano ugatuma habaho itera mbere.
Ubwo rero uyu mukobwa wamennye undi ho amazi ashyushye ntiyakemuye ikibazo. Nawe urabona ko yagiye kwihisha, kandi Police irimo iramushakisha, kandi iri buze kumufata nta kabuza, ashyikirizwe ubutabera, akaba ashobora no gufungwa mugihe iki cyari ikibazo ubuyobozi bwari gukemura neza kandi vuba.
Tujye rero twiyambaza ubuyobozi dusigeho kwihanira.

amay yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

ntabwo twasobanukiwe nikirehe hehe? umurenge akagari umudugudu cg santer.

MUHAMED yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka