Kirehe: Arashima Imana yamuhaye umugore nyuma yo gutandukana na batanu bamuziza kutabyara

Umusaza w’imyaka 72 witwa Protais Nyamaswa utuye mu karere ka Kirehe arashimira Imana ko ngo yamuhaye umugore bakabyarana nyuma yo gutandukana n’abagore batanu bose bamuziza ko atabyara.

Uyu musaza uvuga ko yabaye mu gihugu cya Tanzaniya kuva mu 1959 kugera mu 1994, ngo yashatse abagore bose bakigendera bavuga ngo ntabwo abyara ageze ku mugore wa gatanu nawe biranga afata icyemezo cyo kutazongera gushaka umugore.

Aganira na Kigali Today tariki 17/11/2014, Nyamaswa yagize ati “nashatse umugore wa mbere mu 1975 tumaranye amezi 6 aranta ngo ntabwo atwite, nshaka uwa kabiri nawe aranta n’uwa gatatu biba uko nshaka uwa 4 w’umutanzaniya tumaranye imyaka 2 musaba ko dutaha mu Rwanda aranga ngo ntiyajya mu bicanyi, ndamusiga ndataha”.

Muri 1994 ageze mu Rwanda ngo yashatse uwa gatanu biranga nuko yiyemeza kutazongera gushaka kuko yari ananiwe amara imyaka itanu aba wenyine nta mugore, ngo bagenzi be bamuzi babanye mu mahanga ngo nibo bamurangiye uwo bari kumwe witwa Dusabe Médiatrice we birabahira arabyara.

Nyamaswa Protais, umugore we Dusabe Mediatrice hamwe n'umwe mu bana babyaranye.
Nyamaswa Protais, umugore we Dusabe Mediatrice hamwe n’umwe mu bana babyaranye.

Yagize ati “maze imyaka itanu bagenzi banjye bandangiye uyu turi kumwe ndabyanga bakomeza kunyinginga bambwira ko ubuzima mbamo bubababaje, nyuma ndemera aje aratwita bamwe batangira kuvuga ko umwana atari uwanjye agiye kubyara ambyarira umwana usa n’abo mu muryango wanjye. Uyu Dusabe!! ni Imana yamumpaye ubu tugize batatu twagiye kuringaniza urubyaro”.

Umusaza yavuze ko azamukunda kugeza batandukanyijwe n’urupfu ati “umugore wambyariye! mufata nka mama kuko nari narabayeho mu buzima bubi nzinukwa abagore ariko aho mboneye uyu ndi mu byishimo ni ihogoza mba nkwambuye! Sinarota mukorera ikibi, si nguyu? ese nawe mwibarize”!

Dusabe Médiatrice w’imyaka 45 nawe aremeza ko bakundanye kandi babayeho neza bakaba baharanira iterambere ry’urugo rwabo.

Ni kenshi mu miryango usanga ingo zisenyuka bapfa kutabona urubyaro bakitana ba mwana ngo umwe ntabyara bikarangira urugo rusenyutse.

Nyamaswa Protais n’umugore we Dusabe Médiatrice baragira inama abashakanye kwihanganirana ntibitane ba mwana mu bibazo bahuye nabyo cyane cyane kubura urubyaro kuko ngo urubyaro rutangwa n’Imana.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

icyambere ni ukwihangana kandi ntiwihebe, nturye umutima uwo mwashakanye, igihe kiragera Imana ikabaha urubyaro. nabaha ubuhamya bwa muramukazi wanjye yabyaye amaze imyaka icyenda kdi urugo rwabo rwarangwaga no kwihangana no gusenga Imana. kenshi usanga imiryango ariyo irambirwa abatarabyara, ariko burya nabo ntibaba banze kubyara nkabandi. nuko rero mujye mugira kwihanganirana kuko Imana ikiriza mu kwiheba, kdi ntiwayivuguruza. niyo itanga urubyaro.

kana yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

icyambere ni ukwihangana kandi ntiwihebe, nturye umutima uwo mwashakanye, igihe kiragera Imana ikabaha urubyaro. nabaha ubuhamya bwa muramukazi wanjye yabyaye amaze imyaka icyenda kdi urugo rwabo rwarangwaga no kwihangana no gusenga Imana. kenshi usanga imiryango ariyo irambirwa abatarabyara, ariko burya nabo ntibaba banze kubyara nkabandi. nuko rero mujye mugira kwihanganirana kuko Imana ikiriza mu kwiheba, kdi ntiwayivuguruza. niyo itanga urubyaro.

kana yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

ibi bibaho cyane rwose kandi kwihangana ni byo bya mbere

sandra yanditse ku itariki ya: 18-11-2014  →  Musubize

urubyaro rutangwa n’Imana kandi Imana iraguha ntimugura ubwo ibonye ko igihe cyari kigeze iramuha ubwo rero ibyo twirukamo tukaronka ni ku bushake bwayo si ubwacu

matete yanditse ku itariki ya: 18-11-2014  →  Musubize

NUKO NUKO MZEEE!!!
Abagore disi! Baba bitekerereza icyateza imbere urugo gusa, ariko bamwe mu bagabo baribereye BLUETOOTH ZINJIRA MU MASHINI ZOSE ZIBAHO KU ISI!!!!hahahahahah......ariko bigaragara ko Mzee we atari bluetooth, ari umugabo nyamugabo.
Ariko hari n’abagore ba TELEFONI Z’INSHINWA ZIJYAMO SIMCARDS ZOSE ZIBAHO KU ISI.......ariko bigaragara ko uyu Media we atariko ameze, ari mutima w’urugo, akomereze aho.

NUKO NUKO yanditse ku itariki ya: 18-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka