Bagiye gutoranya umuhanzi uhiga abandi mu gukundwa muri “Kinyaga award”

Mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge no kwamagana icuruzwa ry’abantu, inzu ikora umuziki izwi ku izina rya Boston Pro ifatanyije n’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, bateguye igikorwa cyo gufasha abahanzi kumenyekana ndetse bakazatanga n’ibihembo bitandukanye ku muhanzi uzahiga abandi mu karere ka Rusizi na Nyamasheke, bacyita “Kinyaga award”.

Aya marushanwa azatangira guhera tariki ya 22/11/2014 arangire tariki ya 25/12/2014 habonetse umuhanzi wishimiwe n’abantu benshi kandi watowe n’abakunzi benshi.

Nk’uko bitangazwa na nyiri Boston Pro, Tuyisenge Jean Bosco, avuga ko hatoranyijwe abahanzi 10 mu karere ka Rusizi na Nyamasheke hagendewe k’uko bitwara n’uko bagaragara muri utwo turere tugize icyo bise i Kinyaga.

Tuyisenge avuga ko umuziki n'ahazaza ntacyo byaba bimaze urubyiruko rukishora mu biyobyabwenge n'abantu bagicuruzwa.
Tuyisenge avuga ko umuziki n’ahazaza ntacyo byaba bimaze urubyiruko rukishora mu biyobyabwenge n’abantu bagicuruzwa.

Abo bahanzi bazajya barushanwa ku minsi yagenwe baririmbira imbere y’abafana bakareba uko abantu babishimiye, hanyuma bakazanateranya amanota bagiye bahabwa n’abafana.

Agira ati “tuzaba dufite akanama nkemurampaka kazajya gatanga amanota gakurikije uko buri muhanzi yitwaye n’uburyo yabiyeretse hanyuma bamuhe amanota kuri 50%, tuzateranye n’uburyo abafana bagiye batora bakoresheje terefone zabo kuri 50%, tuzabone umuhanzi urusha abandi gukundwa mu karere ka Nyamasheke na Rusizi”.

Tuyisenge avuga ko ibi byose bazabikora batanga ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge cyane mu rubyiruko ndetse no kurwanya icuruzwa ry’abantu cyane cyane abana b’abakobwa.

Agira ati “umuziki ntacyo waba umariye abantu, ejo hazaza ntacyo haba hamaze mu gihe urubyiruko rwacu rwaba rukijya mu ngeso mbi kubera ibiyobyabwenge ndetse n’abantu bagishuka urubyiruko bakajya kurucuruza, ni inshingano zacu kubihagurukira hakiri kare”.

Kinyaga Award izitabirwa n'abahanzi 10 bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Kinyaga Award izitabirwa n’abahanzi 10 bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Muri iri rushanwa rya “Kinyaga Award” abafana bazabasha kwitorera abahanzi bakunda bakoresheje Tigo, MTN ndetse na Airtel bakazajya bohereza ijambo “vote” ugasiga akanya ukandika nomero y’umuhanzi ukohereza kuri 5000.

Umuhanzi ufite nomero 1 ni Dig Dog, nomero ya 2 ni Jaguar Unit, nomero ya 3 akaba King Peace, Master P ni nimero ya 4, Nduwimana Jean Paul akagira numero 5, nomero ya 6 akaba P2 Sean Jon, Real Kings akagira nomero 7, nomero 8 ni sister Lina, nimero 9 akaba Uncle-G, naho nomero ya 10 akaba Vaya System.

Biteganyijwe ko aya marushanwa azatangirira mu isoko rya Bugarama bakazakurikizaho isoko rya Bushenge n’ahandi.

“Kinyaga award” yatewe inkunga na Boston Pro, ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, Akarere ka Nyamasheke, Café de l’Ouest ndetse n’uruganda rukora imitobe rwitwa Agasaro.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

BOSTON NAKOMEZE AHE ABANABU RWANDA TURAMUSHYIGIKIYE

NIYONKURU SAMUEL yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize

I-yo promotion kubahanzi bacu nibyiza cane tura byishimiye

+kamuhanda aka zzo yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

kinyaga Award yo ije arigisubizo kubahanzi bagiye batandukanye muturere twa RUSIZI NA NYAMASHEKE mugukomeza kuzamura muzika itandukanye n’impano bifitemo kugirango ikomeze y’iyongere .

NDAGIJIMANA GEDEON yanditse ku itariki ya: 23-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka