Gakenke: Kumenya akamaro k’ubwisungane mu kwivuza byatumye barushaho kubwitabira

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gakenke bemeza ko kuba baramaze gusobanukirwa neza n’akamaro k’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), byatumye barushaho kwitabira gutanga umusanzu wabo ku buryo batakirembera mu rugo.

Ibi barabitangaza n’ubwo ntagihe cy’amezi atanu kirashira batangiye gutanga umusanzu wabo kuri mutuelle de santé ya 2014-2015.

Gusobanukirwa akamaro ka mituweli kuri aba baturage byatumye n’imibare y’abatanga uyu musanzu yiyongera kurwego rw’akarere, kuko nk’aho bageze uyu munsi umwaka ushize w’ubwisungane mu kwivuza warangiye batarahagera.

Francoise Yamfashije wo mu kagari ka Gisozi mu murenge wa Nemba asobanura ko mituweli y’uyu mwaka yatanze amafaranga yayo mu kwezi kwa gatandatu, abikora kuko azi neza ko iyo umuntu arwaye atayifite acibwa akayabo k’amafaranga mu gihe agiye kwivuza.

Agira ati “Hari gihe iyo urwaye bikaba ngobwa ko ujya kwivuza kuri mutuelle de santé ariko iyo ntayo ufite utanga amafaranga menshi kuburyo n’isambu ishobora kuba yahagendera.”

Akomeza akangurira abantu kwihutira kujya bafata ubwisungane mu buvuzi, kuko n’uvuga ko atarwara atabazi neza aho impanuka ishobora guturuka.

Faustin Ntarwanda wo mu kagari ka Kagoma mu murenge wa Gakenke nawe n’umwe mu bemeza ko bamaze gusobanukirwa neza n’akamaro ko gutangira mituweli igihe, akemeza ko kutayitangira igihe ari ukutarinda neza ubuzima.

Ati “Tumaze kumenya akamaro ka mituweli cyane ahubwo inama nagira abatarayitanga ni ukuyitanga, kuko iyo udatanze mutuelle burya nago uba urinze ubuzima bwawe. Naho iyo wayitanze ubuzima bwawe buba burinzwe nkaba nagira inama rero kubatayitanga ko bakwihutira kuyitanga kuko gutanga mutuelle bifite akamaro cyane.”

Alice Icyitegetse, umukozi w’akarere ka Gakenke ufite ubukangurambaga bwa mutuelle de santé mu nshingano ze, asobanura ko mu mezi atageze kuri atanu ashize bageze ku rwego rwiza.

Avuga ko uyu munsi mu karere kose bageze kuri 87.3%, mu gihe umwaka ushize barangije umwaka wa mituweli bageze kuri 82% kubera imbaraga nyinshi bakoresheje muri uyu mwaka.

Ati “Twakoresheje imbaraga nyinshi zashizwe muri gahunda z’ibimina kandi noneho hanabaho ubufatanye bw’inzego zose, uturutse ku mukuru w’ikimina, umukuru w’umudugudu, uyobora akagari kugera kubuyobozi bw’akarere.”

Uyu mwaka ngo mu karere ka Gakenke bakaba bafite ingamba zuko mukwezi kw’Ukuboza abaturage bose bazaba bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza ku buryo mu kwezi kwa mbere hazaba harimo gukusanywa amafaranga ya mutuelle y’umwaka utaha.

Umurenge wa Coko ukaba ariwo wa mbere kuko bamaze kugeza 100% by’ubwitabire bwa mutuelle de santé, mu gihe mu turere 30 akarere ka Gakenke kari kumwanya wa kabiri nyuma y’aka Kamonyi kamaze kurenza 90% bw’ubwitabire bw’abaturage mu bwisungane mu kwivuza.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka