Ruhango: Barasabwa kwipimisha indwara zitandura batarindiriye ko barwara

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya indwara zitandura kuri uyu wa 14/11/2014, abaturage bibukijwe ko atari ngombwa kujya kwisuzubimisha ari uko bumvise barwaye, ahubwo nibura bakajya bagana muganga rimwe mu mwaka.

Ibi babisabwe na Dr. Theophile Dushime ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri minisiteri y’ubuzima ubwo yatangizaga iki cyumweru cyatangirijwe mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana ku rwego rw’igihugu.

Dr Dushime yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko akenshi abantu bagendana indwara zitanduzanya kandi batabizi. Ugasanga umuntu afashe icyemezo cyo kuzivuza ari uko yatangiye kubabara. Akabasaba ko ubundi umuntu atagomba kwisuzumisha kubera ko ababaye, ahubwo akajya abakora buri gihe.

Abaturage bisuzumishije indwara zitandura.
Abaturage bisuzumishije indwara zitandura.

Akavuga ko iyo umuntu yisuzumishije mbere, bakamusangana indwara, binafasha kuvura kandi igakira vuba itamubayeho akarande.

Dr. Ngirabega Yohana Uwimana ushinzwe gukumira indwara zose mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) yavuze ko impamvu bahagurukiye izi ndwara zitandura, ngo n’uko babanje kwita ku ndwara zandurira, nka malariya, iziterwa na mikorobe n’izindi.

Ngo uku kwita kuri izi ndwara zandura, byatumye zigabanuka cyane, bityo icyizere cyo kubaho mu bantu kiriyongera. Kandi ngo iyo icyizere cy’abantu kiyongereye ntibite ku buzima bwabo niho indwara zitandurira zizira.

Abayobozi bari batabiriye uyu muhango batanze inama zitandukanye.
Abayobozi bari batabiriye uyu muhango batanze inama zitandukanye.

Zimwe muri izi ndwara zitandura zagaragajwe na Ngirabega harimo nka Diabete, Amaso, Umuvuduko wa Maraso n’izindi nyinshi. Abaturage bijejwe ko ku bigo nderabuzima byose biri mu Rwanda babisangaho ibikoresho bipima izi ndwara.

Abaturage bari bitabiriye uyu muhango bapimwe indwara zitandukanye ku buntu, abenshi muri bo bakavuga ko impamvu batisuzumisha mbere batararwara biterwa n’ubukene abandi bigaterwa n’ubujiji.

Nsabimana Jean, atuye muri uyu murenge wa Byimana twavuganye amaze kwisuzumisha indwara y’umwijima. Avuga ko buri mwaka yipimisha indwara zitandura, ariko abaturanyi be benshi bamenya ko indwara barwaye ari uko batangiye kubabara bakabona kujya kwa muganga.

Abaturage bari baje kwisuzumisha ari benshi.
Abaturage bari baje kwisuzumisha ari benshi.

Gusa nawe ahamya ko abaturage bagiye bitabira ibikorwa byo kwisuzumisha mbere byajya bifasha ubuzima bwabo kumererwa neza.

Biteganyijwe ko iki cyumweru cyatangiye kuri uyu wa gatanu, kizasozwa tariki 20/11/2014, kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Isuzumishe hakiri kare wirinde indwara zitandura”.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka