Korea y’Epfo yatanze inguzanyo ya miliyoni 51$ zo gufasha kaminuza y’u Rwanda

U Rwanda rwakiriye inguzanyo ingana na miliyoni 51$ z’amadolari y’Amerika yatanzwe n’igihugu cya Korea y’epfo (akabakaba miliyari 36 z’amafaranga y’u Rwanda), agamije kubaka ibikorwaremezo bitandukanye by’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Ministiri muri MINECOFIN, Amb Claver Gatete yashimye ko iyi nguzanyo ari iy’igihe kirekire kingana n’imyaka 40 kandi ikazishyurwa iriho inyungu nto cyane ya 0.01%; akaba yanatangarije Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, Soontaik Hwang ko u Rwanda rwishimira inkunga itangwa n’igihugu cye mu byiciro bitandukanye by’iterambere ry’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda muri rusange ivuga ko irimo kuvugurura ireme ry’uburezi hagamijwe gutoza abanyeshuri kuba ba rwiyemezamirimo bakiri bato, no kugira igihugu gishingira ubukungu bwacyo ku bumenyi bw’abagituye.

Ministiri w'imari n'igenamigambi na Ambasaderi wa Korea, basinyana amasezerano y'inkunga yatanzwe na Korea; ku ruhande iburyo hari Ministiri muri MINEDUC.
Ministiri w’imari n’igenamigambi na Ambasaderi wa Korea, basinyana amasezerano y’inkunga yatanzwe na Korea; ku ruhande iburyo hari Ministiri muri MINEDUC.

Ministiri w’uburezi, Prof Silas Lwakabamba, yashimye inguzanyo yatanzwe na Korea y’epfo, avuga ko igiye kugaragaza itandukaniro ku burezi cyane cyane ubwa Kaminuza; aho ngo izubaka icyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryayo ryigisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibiba mu nda y’isi, ndetse n’ikigo cy’ikoranabuhanga kizahuza imikorere y’amashami ya Kaminuza yose mu Rwanda.

Ati: “Twajyaga twohereza abantu bacu hanze y’igihugu kwiga ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibiba mu nda y’isi, bikaba byaduhendaga cyane; ariko na none aya mafaranga azafasha mu gutoza abatekinisiye babishoboye, mu micungire n’imikorere inoze y’ibyumba by’imfashanyigisho (Laboratories) byaba iby’ikoranabuhanga ndetse n’iby’ubuvuzi”.

Mu myaka ibiri ishize, Korea y’epfo imaze gutanga inkunga ya miliyoni 60 z’amadolari y’Amerika ku Rwanda, kandi icyo gihugu kizakomeza kongera inkunga n’inguzanyo gitanga ku Rwanda, nk’uko ambasaderi Soontaik Hwang yabyijeje.

Kuva mu mwaka wa 2006, Korea y’epfo ifasha u Rwanda ibinyujije mu kigo cyayo cy’ubutwererane mpuzamahanga (KOICA), aho itanga inkunga y’amafaranga n’ubuhanga mu bijyanye n’uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, imiturire hamwe n’ubuzima.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka