IPRC East yatangije gahunda yo gukundisha abana umwuga bakiri bato

Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East ) ryatangije ku mugaragaro gahunda yiswe urubuga rw’abana (Space for Children ) aho abana biga amashuri abanza mu biruhuko bazajya bahabwa amasomo ku myuga itandukanye.

Iyi gahunda ngo igamije gukundisha abana imyuga bakiri bato kugirango bakure bazi imyuga ndetse ni biba ngombwa igihe cyo guhitamo ibyo baziga bazahitemo umwuga.
Abana bagera kuri 80 biga mu mashuri abanza nibo batangiranye n’iyi gahunda izamara ukwezi kose bahabwa ubumenyi ku ikoranabuhanga (ICT), ubwubatsi, ububaji, gukanika n’ubundi bumenyi ngiro butangirwa muri iri shuri.

Iki gikorwa kitabiriwe n’abana kuva ku barangije umwaka wa mbere kugeza ku barangije umwaka wa 6 w’amashuri abanza.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda, tariki 11/11/2014, abana n’ababyeyi basobanuriwe ibyo baziga banatemberezwa mu nzu zibamo ibikoresho (workshops).

Abana basobanuriwe zimwe mu mashini za IPRC East zifashishwa mu kwigisha imyuga n'ubumenyingiro.
Abana basobanuriwe zimwe mu mashini za IPRC East zifashishwa mu kwigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Umuyobozi wa IPRC East wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari, Habimana Kizito, avuga ko IPRC East yasanze mu biruhuko abana batabona ku buryo buhagije umwanya wo gusabana na bagenzi babo kandi batabona umwanya wo kuganirizwa kuri gahunda za Leta.

Mu gusobanura umusaruro iyi gahunda izatanga, Habimana avuga ko abana bazarangiza bumva neza akamaro k’imyuga n’ubumenyingiro mu iterambere ry’igihugu, bafite ubumenyi muri ICT, barashoboye guteza imbere impano bafite (talent development).

Umunyamabanga mukuru muri Komisiyo y’Itorero ry’igihugu, Ntidendereza William, asanga iki gikorwa ari ingenzi ku bana kuko akenshi babura ibyo gukora mu biruhuko bikaba byabatera guhugira mu bidafite umumaro cyangwa mu ngeso mbi.

Avuga ko komisiyo y’itorero ry’igihugu nayo yiteguye kuzatanga ibiganiro muri iyi gahunda ya Space for Children. Ati : ’’Ubu nibwo buryo bwo kubaka abana bato no kugirango bamenye guhitamo hakiri kare".

Umuyobozi wa IPRC East wungirije ushinzwe ubutegetsi n'imari, Habimana Kizito, yitegereza uburyo abana bimenyereza ikoranabuhanga.
Umuyobozi wa IPRC East wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari, Habimana Kizito, yitegereza uburyo abana bimenyereza ikoranabuhanga.

Mu gihe cy’ukwezi bazamara, aba bana bazakurikiranwa umunsi ku wundi n’ihuriro ry’ababyeyi bakora muri IPRC East ryitwa Urumuli Women’s Club.

Umubyeyi uhagarariye abandi yavuze ko Space for Children yabaye amahirwe adasanzwe ku babyeyi. Yagize ati : ’’Iki gikorwa cyaradushimishije twebwe ababyeyi. Twe ntitwagize amahirwe nkaya none igisubizo kije ku bana twabyaye’’.

Abana nabo bagaragaje ibyishimo mu kwiga imyuga itandukanye aho bamwe bashimishijwe no kubona aho bakorera ibikoresho bitandukanye batari bazi uko bikorwa.

Mu gutangiza iyi gahunda ababyeyi basabwe ubufatanye na IPRC East mu kohereza abana babo badasiba kugirango bazabashe kuhakura ubumenyi bufatika bateganirijwe mu gihe cy’ukwezi bazahamara.

Gakwaya Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka