Yezu ngo yaba yari afite umugore n’abana babili !

Mu Bwongereza hasohotse amakuru avuga ko Yezu yari yarashakanye n’umugore witwaga Mariya Magadalena benshi bitaga indaya, ndetse ngo bari bafitanye n’abana babiri.

Aya makuru atunguranye nk’uko tubisanga ku rubuga www.metro.co.uk, aravuga ko yavumbuwe mu byanditswe byari baraburiwe irengero mu myaka isaga 1000 ishize, nk’uko babyise mu cyongereza bati « The Lost Gospel ».

Byacukumbuwe mu isomero riri mu Bwongereza, the British Library, aho byari bimaze imyaka byarashyinguwe nyuma yo gukurwa mu rurimi rwitwa Aramaic.

Ibyo byanditswe ngo hari n’aho bivuga amazina y’abana Yezu yaba yarabyaranye na Mariya Magdalena, ndetse nabo ngo baba bafite ababakomotseho.

Ishusho ya Mariya Magdalena bivugwa ko yari umugore wa Yezu.
Ishusho ya Mariya Magdalena bivugwa ko yari umugore wa Yezu.

Ibi bihuha bivuga ko Yezu yacuditse n’uriya mugore uvugwa muri bibiliya ko yari indaya, byavuzweho menshi kuva kera, kugeza ubwo abahanga mu ijambo ry’Imana bibateje impagaragara kubera ko Mariya Magdalena baje gusanga afite amakuru menshi atari yarigeze amenyakana mu byanditswe bizwi.

Mariya Magdalena avugwamo ko yagize uruhare rukomeye mu buzima bwa Yezu, yemwe ngo no mu izuka rye. Mu ivangili ya Luka, avugwamo nk’umugore w’icyaha.

Inkuru ye yakunze guteshwa agaciro n’abahanga mu iyobokamana, ariko ababikurikiranira hafi barimo uwitwa Barrie Wilsion na Simcha Jacobovici basemuye ibyo byanditswe byari byaraburiwe irengero, bavuga ko Magdalena ngo nta gushidikanya ko yari umugore w’umukiza, (Messiah) nk’uko byanditse muri iyi nkuru.

Amakuru arambuye kuri ibyo byanditswe byari byarabuze, azashyirwa ahagaragara kuwa gatatu 12 Ugushyingo 2014, mu kiganiro mbwirwaruhame, naho mu Ukuboza hakazatambuka film documentaire yabyo kuri chaine ya TV yitwa Science Channel.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

Njy ntacyo nahakana ntanicy nemeza nambere hose Abanyafurika twemeraga ko Imana ibaho abazungu bahukuka iyo batuzanira Imana zabo zitandukanye none ubwabo batangiye kuvuguruzanya none ubujiji bwacu bwatwokamye kuki tutabona ukuriko namadeni nayo narindi ntwaro yo kudukoroneza mugih nabanyirabyo byabananiy kubyizera murekere ubujiji

Hoya yanditse ku itariki ya: 6-11-2018  →  Musubize

murimake nibahabwe imbabazi kuk bakoze ivyobatazi!

majaliwa japhet yanditse ku itariki ya: 31-08-2016  →  Musubize

murimake nibahabwe imbabazi kuk bakoze ivyobatazi!

majaliwa japhet yanditse ku itariki ya: 31-08-2016  →  Musubize

jewe mbuzenico nobivugako kuk ntabumya mbifise nubwo kwisi bmwerenda ahari Imana ibabari abemeza ivyobint kuk barakomerewe cyane!

majaliwa japhet yanditse ku itariki ya: 31-08-2016  →  Musubize

ko ntasoni udatinya ntiyatinya n’Imana biriya nibiki? Data ubabarire kuko ntibazi ibyo barimo.

samuel Nshimyumukiza yanditse ku itariki ya: 7-08-2016  →  Musubize

Satan arimo gukoresha itangazamakuru cyane. Mube maso bavandimwe!!!!!!!!!!!!!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 16-07-2016  →  Musubize

Turasabwa kuba maso nshuti z’Imana. Satani n’abambari be barigukora cyane kugira ngo bayobye imbaga nyamwinshi. Komeze icyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.

alias yanditse ku itariki ya: 16-07-2016  →  Musubize

Uriya Mugabo Yarasaze Gura Imana Imuhishurire Inzira Zayo

Simba Ath Peace yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Nibihuha yesu ntigeze abyara,ntagihamya.kukibatavuga umurongo birimo muri bible bashakire ahandi. bakishe 0%

Ngirimana augisten yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

NJEWENDABONA SATANI ASHAKA ABOKURIMBUKANA NAWE NZANJA MBIHAMYA YESUNUMWAMI KANDI AZAHORA ARIWE.MURAKOZE

INNOCENT yanditse ku itariki ya: 17-11-2014  →  Musubize

YESU ati’’nimubona ab’isi babanze muzamenye ko babanje kunyanga,mubimemenyetso by’impruka yatanze harimo ko abamwizera tuzangwa n’abantu ntibatubanza rero bamusize kuko handitswe ngo nzakubita umwungeri intama zitatane barahirwa abazamunambaho wowe nange tube maso
Dushobozwa byose na christo uduha imbaraga.Amen.

JEROME yanditse ku itariki ya: 15-11-2014  →  Musubize

ewdna ni danger to koko isi yarahindaganye uranyumvira uziko bazavugako Imana yabyaranye naBikiramariya !reka dukomere mukwemera naho ubundi abazayobya abakristu bo nti bazabura kuriyisi ya Rurema.

MUHIRE J.DE DIEU yanditse ku itariki ya: 14-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka